konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nyanza: Abaturage bagorwaga no kugendererana bakorewe ikiraro cyo mu kirere

Nyanza: Abaturage bagorwaga no kugendererana bakorewe ikiraro cyo mu kirere
2-02-2019 saa 18:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3219 | Ibitekerezo 2

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyanza yafunguye k’ umugaragaro ikorerwa ry’ ikiraro cyo mu kirere cyuzuye gitwaye miliyoni zirenga 58. Iki kiraro cyubatswe hejuru y’ umugezi wa Rukarara, gihuza umurenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe n’ umurenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.

Abaturage bishimiye iki kiraro bavuga kigiye koroshya ubuhahirane n’imigenderanire hagati yabo mu gihe ngo abageragezaga kwambuka bagwaga mu mazi.

Iki kiraro gifite uburebure bwa m 90. Iyamuremye Tadeyo utuye mu murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza na Bagenzi be, bavuga ko batarabona iki kiraro, kwambuka byabagoraga cyane byagera mu gihe cy’imvura ikibazo kikarushaho gukomera.

Bamwe ngo batwarwaga n’uwo mugezi. Ibi ngo byadindizaga ubuhahirane hagati ya Nyanza na Nyamagabe.

Yagize ati “Kubera ko nta mirima ngira muri Nyamagabe, najyaga guhahira muri Nyanza, hariyo abavandimwe bari barahampaye imirima, ariko iyo huzuraga, ubwo ibyo kurya byahagararaga. Twari twaragowe rwose, ubu Nyamagabe na Nyanza twarongeye turahura kandi ubundi uyu mugezi wari waradutandukanyije burundu.”

Kuba barabubakiye iki kiraro cyo mu kirere ngo bizatuma abaturage bo muri iyi mirenge barushaho kugenderana no guhahirana. Ibi kandi ngo bizatuma n’imfu z’abaturage batwarwa n’ umugezi zigabanuka.

NTAZINDA Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yavuze ko n’ahandi ibiraro bikenewe bazagerageza kubyubaka. Asaba abaturage kubifata neza kubera uruhare bifite mu migenderanire yabo ya buri munsi no mu bukungu bwabo.

Ati “Abaturage nibagifate neza, kibafatiye runini, baramutse bagifashe neza cyamara imyaka 25 kikimeze neza. Tubasaba kukibungabunga bakamenya ko ari ingirakamaro kuri bo no ku babo.”

Iki kiraro cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda 58.302.200 kikaba gifite uburebure bwa metero zirenga 90 kinyuze hejuru ya Rukarara. Cyari kimaze ameze arenga atatu cyubakwa na Sosiyete ikomeye y’ubwubatsi yo mu Bufaransa titwa SETEC. Uruhare rw’abaturage mu muganda rwabaye ntagereranywa kandi hari na benshi babonyemo akazi kabahembye amafaranga yo kwiteza imbere. Umuhigo wo kubaka ibiraro bibiri byo mu Kirere mu mwaka wa 2018-2019 ukaba umaze kweswa 100%


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
hitimana Kuya 4-02-2019

Birashimishije cyane.Naryo ni iterambere.Iyo biba kera twari kuvuga ko umugezi wa Rukarara uhuza Butare na Gikongoro.Bitwibukije cya kiraro kirekire cyo muli Nyungwe.Cyangwa wa mugezi uvugwa muli bible witwa Jordan River ugabanya Israel n’igihugu cya Jordan.Uyu mugezi ufite amateka menshi cyane.Abisirayeri bava mu Misiri,niho bambukiye,bayobowe na Joshua.Mose yari amaze gupfa bamuhamba ku musozi wa Nebo.Mose yanditse ibitabo byinshi bya bible.Tujye dukunda amateka n’ubuhanuzi byo muli bible,kubera ko bitwereka inzira ijyana ku buzima bw’iteka.Dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana.

Paul Kuya 3-02-2019

Ubundi ari ikiraro cyo Mukuzimu!!!!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...