AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyanza : Umugabo w’imyaka 59 yapfuye azize gukubitwa n’abajura bamuteye saa saba z’ijoro

Nyanza : Umugabo w’imyaka 59 yapfuye azize gukubitwa n’abajura bamuteye saa saba z’ijoro
29-09-2021 saa 13:22' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1571 | Ibitekerezo

Umugabo wo mu Kagari ka Mugina mu Murenge wa Muyira Akarere ka Nyanza, yapfuye nyuma y’uko atewe n’abajura saa saba z’ijoro bakamukubita akajyanwa kwa muganga ariko nyuma akaza gupfa.

Mutangana Joseph w’imyaka 59 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Mugina muri kariya Kagari ka Mugina, yatewe n’abajura mu ijoro ryo ku ya 25 Nzeri 2021, bamusanga mu nzu ye baramukubita bamugira intere.

Ubwo yakubitwara yatabaje irondo rirahagoboka rihita rimujyana ku kigo Nderabuzima bamuha imiti ndetse baramureka arataha kuko babonaga atarembye bikomeye.

Muhoza Alphonse uyobora Umurenge wa Muyira, avuga ko kwa muganga bamuhaye imiti “asubira mu rugo kuko nta gikomere yari afite, bucyeye ajya ku Bitaro by’i Nyanza, twumva inkuru mbi ko yitabye Imana aguyeyo.”

Urwgeo rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza kuri bariya bantu bakekwa ko ari abajura bamuteye muri ririya joro bakamukubita ndetse ubu umwe muri bo witwa Rwemera Eric w’imyaka 36 y’amavuko akaba yatawe muri yombi.

Muri uku kwezi kandi muri kariya Karere ka Nyanza, umugabo w’imyaka 36 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, na we yapfuye nyuma yo gukubitwa na basaza b’umugore we [baramu] be bamuzizaga guhohotera mushiki wabo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA