AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Nyarugenge: Basenyewe iteme biyubakiye bizezwa irigezweho none amaso yaheze mu kirere

Nyarugenge: Basenyewe iteme biyubakiye bizezwa irigezweho none amaso yaheze mu kirere
22-07-2019 saa 21:57' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 745 | Ibitekerezo

Abatuye mu Murenge wa Kanyinya mu Kagari ka Nzove mu Karere ka Nyarugenge baravuga ko ubuyobozi bwabasenyeye iteme bari bariyubakiye bubizeza kububakira irigezweho, none ngo amaso yaheze mu kirere.

Aba baturage ni abo mu Mudugudu wa Rutagara yambere bavuga ko bari bamaze imyaka igera kuri itandatu bafite iteme ryambuka Umugezi wa Nyabugogo rihuza Akagari ka Nzove n’Akagari ka Nyabugogo bari bariyubakiye binyuze mu muganda.
Iri teme ngo ryabafashaga mu bikorwa bitandukanye birimo no kubona amazi meza aho bavomaga bita ku ibuye ariko ngo mu kwezi kwa Gatatu inzego z’umutekano mu mudugudu zifatanyije na Polisi bararisenye babizeza ko bazabubakira irigezweho ariko ngo byaheze iyo ku buryo ngo ubu biri kubagiraho ingaruka.

Umukecuru twaganiriye utuye muri uyu Mudugudu wa Rutagara ya mbere yagize ati “Cyari gitereye muri uyu mwembe kigafata hakurya muri uriya mugano, bari baragicometsemo k’uburyo Nyabugogo itaza ngo ikijyane tugiye kubona tubona bati ikiraro ni ukugikuraho, turataka yee, turatakamba bifata ubusa baragitemagura n’amashoka ikiraro bakijyana gutyo.”

Ku ruhande rw’abafite amazu akodeshwa bavuga ko ubu amazu afunze kubera ko abapangayi babonye inzira ibaye ndende bakigendera.

Umwe muribo ati “Nk’ubu twari dufite inzu zikodeshwa, gewe k’umwaka nishyuraga ibihumbi 70 n’andi arenga ho none inzu zavuyemo abapangayi kandi zikinze kubera ko ikiraro cyavuye ho bahita bigendera bati nta nzira dufite kandi igihe nikigera nzajya gusora. None se nzatanga ayahe ntari kuyabona mu bapangayi?”

Undi nawe yagize ati “Umubyeyi yafatwaga n’ inda cyangwa undi murwayi ari nka nijoro ugahita wambuka aha hakurya ku muhanda ukazana moto cyangwa ivatiri ukaba umugejeje kwa muganga, ariko ubu ni ukuzenguruka iriya kuri arsenal”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanyinya Niyibizi yavuze ko iki kibazo kizwi ndetse ko bitarenze ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019-2020 kizaba cyakemutse.

Yagize ati “ Icyo kibazo turakizi, ni ikiraro cyagaragaraga ko gishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga kuko hari n’abaturage bajyaga bagwamo. Mu rwego rero rwo kugira ngo hashakwe uburyo hajyaho ikiraro gikomeye, hakozwe igenzura ryo kureba ibiraro bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga hafatwa umwanzuro w’uko icyo kiraro gikurwaho kuko byagaragaraga ko bitoroshye ko cyasanwa.”

Yakomeje agira ati “Akarere rero kavuganye n’umufatanya bikorwa bridge Rwanda kugira ngo barebe uburyo babubakira ikiraro gikomeye kandi kizubakwa muri uno mwaka w’imihigo.”

Clementine U.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...