AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyarugenge : Umugabo arakekwaho kwica umugore we wari utwite inda y’amezi 6

Nyarugenge : Umugabo arakekwaho kwica umugore we wari utwite inda y’amezi 6
13-05-2021 saa 13:35' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3460 | Ibitekerezo

Mu Mudugudu wa Ubusabane, Akagari ka Kabatabaro mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge haravugwa urupfu rw’umugore wari utwite inda y’amezi atandatu bikekwa ko yishwe n’umugabo we.

Urupfu rw’uyu mugore witwa Uwamahoro Olive wabanaga n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko, rwamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021.

Uwamahoro Olive yapfuye afite imyaka 24 mu gihe umugabo we afite imyaka 23, bakaba babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles yatangaje ko uriya mugabo yahamagaye saa munani z’ijoro avuga ko yasohotse hanze agarutse asanga umugore we yapfuye.

Uyu muyobozi avuga ko umugabo wa nyakwigendera akekwaho kugira uruhare muri ruriya rupfu rw’umugore we.

Ngo uyu mugabo kandi yageze aho afata urwembe arikeba ku buryo bamusanganye ibikomere bakaba bakeka ko yashatse kwiyahura kubera ibyo yari amaze gukora,

Umuyobozi w’Umudugudu, avuga ko ku mugoroba w’ejo hashize bari birirwanye (umugabo n’umugore we wapfuye) basangira inzoga ndetse bakaza no gutaha ntakibazo bafitanye.

Uyu muyobozi w’Umudugudu avuga ko uriya mugabo yatangaje ko nijoro yagiye mu ruganiriro agasanga umugore we amanitse mu gitenge agahita amumanura akamujyana mu buriri.

Hari umuturanyi w’uru rugo wavuze ko ku mugoroba w’ejo nyakwigendera yabwiye umugabo we ko hari umuntu umuhamagaye ngo agende bavugane iby’akazi ariko we akaba atarabishakaga.

Ngo uwo mugore yaje kugaruka saa moya n’igie bigeze mu ma saaba z’ijoro ni bwo uriya mugabo yahamaye umwe mu nshuti ze akayibwira ko umugore we Olive apfuye.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA