AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Nyarugenge: Umusaza Abdul utagira aho kuba avuga ko ubuyobozi aho kumufasha kwivuza bwamujyanye kumufunga [VIDEO]

Nyarugenge: Umusaza Abdul utagira aho kuba avuga ko ubuyobozi aho kumufasha kwivuza bwamujyanye kumufunga [VIDEO]
20-02-2020 saa 11:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2194 | Ibitekerezo 1

Umusaza uvuga ko amaze imyaka 16 aba mudugudu w’Umucyo, akagari ka Rwampara, Umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge ashinja ubuyobozi bw’akagari ko bwanze kumuvuza ahubwo ngo bujya kumufunga.

Uyu musaza uvuga ko aba mu kiciro cya 2 cy’ubudehe, ntagira inzu yo kubamo. Avuga ko yahoze aba mu kazu k’amakara ubuyobozi bw’umudugudu bukamwirukamo atangira kurara hanze imvura imunyagira.

Muri uko kurara hanze igikuta cy’inzu cyaje kumugwira kimwangiza akaguru bimubyarira uburwari bwa kabiri bwiyongera ku bwo kubyimba amaguru asanganywe.

Aganira na UKWEZI yagize ati “Nabaga mu kazu k’amakara hariya hirya. uw’ akagari baramuhamagaye araza afatanya na nyiri umudugudu baraza barahankura ngo mba mu kazu kabi. Bamaze kuhankura banjugunya hanze ngo sinkwiriye kuba mwako kazu kandi mpamaze imyaka 16”.

Akomeza agira ati “Ni uko rero njye kwirarira hano igikuta kirangwira, kimaze kungwira aho kugira ngo baze bamfate banjyana kwa muganga, banjyana lagarette(Lagarette hari sitasiyo ya polisi)”

Aha ngo niho umukuru w’umudugudu n’umuyobozi w’irondo bamujyanye afungirwayo arahirwa bigeze ni mugoroba saa moya abapolisi baramurekura.

Uyu musaza uvuga ko adafite umuryango akomokaho wamwitaho asa n’uwatakarije icyizere ubuyobozi. Abajijwe icyo yumva ubuyobozi bukwiye kumufasha yagize ati “Aho kugira ngo bagire icyo bamararira baramfunga ubwo navugana iki nabo”.

Abaturage bavuga ko bamaze imyaka mwinshi babona uyu musaza, ngo icyo Leta yamufasha ni uko yamuvuza ikanamwubakira.

Umwe mu baturage baganiriye na UKWEZI ati “Mumukorere ubuvugizi n’iyo yakwivuza ariko abone ahantu aryama”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidaya yavuze ko ikibazo cy’ uyu musaza ariko ngo agiye ku gikurikirana, ngo icyo kuba baramufunze nabyo ni amakuru mashyashya.

Avuga ko iyo bafashe umuntu usabiriza bamushyikiriza polisi, ndetse ngo mu rwego rwo kurwanya akajagari iyo babonye umurwayi nawe bamushyikiriza polisi ikamushyikiriza ibitaro.

Ati “Nk’ubu ntabwo ndaganira nawe ngo menye aho akomoka abaye akomoka ahandi twamufasha tukamushakira aho kurara iri joro. Iyo ari umuturage wacu tumushyira muri gahunda yo gufasha abatishoboye. Nituramuka tubonye ari umuturage wacu ukwiye kuba afatira icyiciro mu murenge wacu wa Nyarugenge ni ibintu byoroshye cyane kuba twamusabira icyiciro”.

Abaturage bazi uyu musaza Abdoul bemeza ko ari umuturage wa Nyarugenge ndetse ngo ninaho yafatiye ibyangombwa bimuranga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
izadufasha Kuya 23-02-2020

Umuntuugusabakomuryamanaabaagukunda

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...