AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyaruguru : Umugabo yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye

Nyaruguru : Umugabo yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye
24-05-2018 saa 15:26' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3814 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki23 Gicurasi 2018, Abaturage bo mu mudugudu wa Kibyibushye, akagari ka Gitita mu murenge wa Ruheru akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo basanze umugabo witwaga Habimana Jean Damascene yimanitse mu mugozi iwe mu rugo yapfuye kugeza ubu bakaba bakomeje kwibaza icyamuteye kwiyahura.

Uyu Habimana wari usanzwe afitanye abana babiri n’umugore we basezeranye imbere y’amategeko, bivugwa ko yiyahuye mu gitondo mu gihe umugore we yari yagiye mu isoko bakamugarura bamubwira ko umugabo we yimanitse.

Abaturanyi b’uyu muryango babwiye Ukwezi.com ko nabo kugeza ubu batasobanura ibyabaye kuri uyu muryango byanatumye nyakwigendera ahitamo kwimanika mu mugozi cyane ko yari asanzwe abanye neza n’umugore we dore ko nyakwigendera yari umugabo wubatse ufite umugore n’abana.

Aya makuru yahamijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruheru, Ingabire Jean de Dieu, mu kiganiro yagiranye na Ukwezi.com ku murongo wa telefone aho yavuze ko uyu mugabo bamusanze mu mugozi yimanitse ndetse yapfuye ariko kugeza ubu bataramenya niba koko yimanitse cyangwa ari undi muntu wamumanitse muri uyu mugozi.

Gitifu Ingabire wasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe cyane nk’ubu babona ko umuntu ashobora kuba afite ibibazo ibyo aribyo byose byaba ari n’uburwayi akaba yavuzwa mu maguru mashya ataragera ubwo yiyahura.

Gitifu kandi yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Munini gukorerwa isuzuma mu gihe hagikomeje iperereza ku cyateye urupfu rw’uyu nyakwigendera Habimana.

Hari amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko uyu nyakwigendera yari afite ikibazo cyo mu mutwe dore ko ngo no mu myaka ibiri ishize yigeze gushaka kwiyahura ariko abo mu muryango we barahagoboka bamukoma mu nkokora.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA