AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Nyaruguru: Uruganda rw’ icyayi rwa Mata buri mwaka rusohora miliyari zirenga 2 zikajya mu baturage

Nyaruguru: Uruganda rw’ icyayi rwa Mata buri mwaka rusohora miliyari zirenga 2 zikajya mu baturage
1-09-2019 saa 11:06' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1191 | Ibitekerezo

Abahinzi b’ icyayi bo mu mirenge ya Mata, Kibeho na Ruramba mu buhamya bwabo bumvikana bavuga ko ubuhinzi bw’ icyayi buri kubafasha kwivana mu bukene. Ubuyobozi bw’ akarere ka Nyaruguru n’ uruganda rw’ icyayi rwa Mata barasaba abatuye Nyaruguru kongera ubuso buhinzeho icyayi kuko umusaruro w’ amababi y’ icyayi beza utarabasha guhaza ubushobozi bw’ uruganda.

Abahinzi b’ icyayi bo mu karere ka Nyaruguru bibumbiye muri koperative KOTENYA barashimira Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame wabaguriye imigabane muri Mata Tea Company ifite uruganda rutunganya icyayi rwa Mata.

Babigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’ umuhinzi w’ icyayi.

Umuhinzi w’ icyayi Uwamariya Jeanne wabonye abamutanze kugihinga bari kumusiga mu iterambere nawe agahita agihinga yavuze ko amaze kubaka inzu ya miliyoni 60 ayikuye mu cyayi.

Uwamariya avuga ko guhinga icyayi bituma abasha kwitangira mitiweri, kwishyurira abana amashuri ndetse ngo byatumye abasha kuvugurura inzu ye ayijyanisha n’ icyerekezo.

Uyu muhinzi avuga ko nubwo icyayi kirimo kubafasha kwiteza imbere bagifite imbogamizi z’ uko amamodoka atwara icyari akiri make hakiyongeraho n’ ikibazo cy’ imihanda idakoze neza.


Umuhinzi w’ icyayi Uwamariya Jeanne avuga ko nibura ku kwezi yibarira umushahara urenze ibihumbi 140

Ati “Imbogamizi ni uko amamodoka akiri make n’ imihanda iruhanyije bituma butwiriraho tukiri mu mahangari”.

Hangari ni amazu akusanyirizwamo icyayi mbere y’ uko gipakirwa imodoka zikijyana ku ruganda.

Abahinzi b’ icyayi barashimira Perezida Kagame watumye bagira imigabane mu ruganda

Munezero Clementine, Umuyobozi wa koperative KOTENYA y’ abahinzi b’ icyayi bo mu karere ka Nyaruguru avuga ko KOTENYA igizwe n’ abanyamuryango 1810, yashinzwe mu 2011. Abanyamuryango ngo bagenda biyongera. Iyi koperative ifite imodoka eshatu ziyitwarira umusaruro, yiyubakiye inzu ya miliyoni 10. Itangira mituweri abanyamuryango bose ndetse ugize ibyago atizwa imodoka yo kumutabara.

KOTENYA irashimira Perezida Kagame ko yayifashije ikagira imigabane mu ruganda rw’icyayi rwa Mata ikaba igabana ku nyungu y’ uruganda.


Umuyobozi wa KOTENYA MUNEZERO Clementine

Munezero ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nyine natwe yaduteje imbere adushyirira imigabane ingana na 10% muri Mata Tea company. Icyo byahinduye ku buzima bwa koperative, uruganda iyo rucuruje rurunguka , urumva niba turi abanyamigabane tugomba kugabana ku nyungu”

Umuyobozi Mukuru wa Mata Tea Company, Kanyesigye Emmanuel yavuze ko barimo gushaka uko ikibazo cy’ imihanda itameze neza cyakemuka, naho ku kibazo cy’ imodoka zitwara amababi y’ icyayi zikiri nke asaba KOTENYA kugura izindi.

Yagize ati “Umuhanda uva Kibeho uza ku ruganda uri mu ngengo y’ imari y’ akarere ndetse batangiye kuwupima. Uduhanda two mu mirima turi kuvugana n’ abahinzi kugira ngo tuzahe igitaka cyo kumenamo. Umuhanda wihutirwa n’ uyu uzakorwa n’ akarere kandi batubwiraga ko uzaba wakozwe ku gihe cya vuba”.

Umuyobozi Mukuru wa Mata Tea Company, Kanyesigye Emmanuel yasabye abahinzi kongera ubuso buhinzeho icyayi kuko umusaruro wabo utarashobora guhaza uruganda

Uruganda rw’ icyayi rwa Mata rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 53 ku munsi ariko rubona toni ziri hagati ya 35 na 40 gusa.

Ati “Niyo mpamvu dushishikariza bano bantu kugira ngo bongere, niba uruganda twararwaguye nibura rubone umusaruro uhagije tugurishe icyayi cyinshi ku isoko twongere amadevize”.

KANYESIGYE avuga ko icyo basaba abahinzi ari ukwagura imirima ufite hegitari 1 zikaba ebyiri kandi bakirinda ibyuho mu mirima bongeramo ingemwe nshya.

Ikiro cy’ icyayi cy’ amababi kigura 215 Frw, iki giciro gihinduka bitewe n’ ubwiza bw’ icyayi, ahanini ubwiza bw’ icyayi bugendana no kugurisha cyinshi ku isoko kuko ufite icyayi cyiza ariwe ugurisha cyane.

Kugeza ubu ubuso buhinzeho icyayi mu mirenge ya Kibeho, Ruramba na Mata ni hegitari 1110.


Umuyobozi wa Mata Tea Company Kanyesigye ubwo yashyikirizaga inka y’ ishimwe uwahize abandi kugemura umusaruro mwinshi

KANYESIGYE avuga ko abahinzi b’ icyayi bifuza ko ikiguzi ku kilo cyazamuka bashonje bahishiwe. Ati “Kubera ko igiciro cy’ icyayi kiragenda kizamuka mu zuba icyayi kiragabanuka. Iyo icyayi kigabanutse ku isoko nawe ukagerageza gukora icyayi cyiza bituma igiciro kizamuka”

Uru ruganda rufitiye akamaro abaturage ba Nyaruguru by’ umwihariko abaruturiye kuko rwahaye amazi ingo 50 zitarayagiraga.

Mata Tea company, ifite uru ruganda itangira abatishoboye mitiweri ikanabasanira amazu igihe yashaje. Iherutse guha mitiweri imiryango 60 nibura muri muryango ugizwe n’ abantu batanu.

Mu mezi arindwi ya mbere y’ uyu mwaka wa 2019 , uru ruganda rumaze gusohora miliyari na miliyoni 56 z’ amafaranga y’ u Rwanda. Aya yose yagiye mu baturage ba Nyaruguru bafite aho bahuriye n’ icyayi. Kugera mu kwa 12 andi nk’ aya azaba amaze gusohoka.

Aya mafaranga ni ayo uruganda rukoresha mu guhemba abakozi no kwishyura umusaruro w’ amababi y’ icyayi.

Umwaka ushize uru ruganda rwatunganyije amababi cy’ icyayi angana na toni 2200, kugera mu kwezi kwa 7 k’ uyu mwaka wa 2019 rwari rumaze gutunganya toni 1200. Bivuze ko umwaka uzashira uruganda rumaze gutunganya toni 2400, niyo ntego rwihaye kandi ngo rufite icyizere ko izagerwaho.

Gashema Janvier, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu yasabye abaturage ba Nyaruguru bafite imisozi iriho amashinge kuyihingaho icyayi kuko ayo mashinge ntacyo abamariye.



Abahinzi b’ icyayi bahize abandi kugemura icyayi kinshi ku ruganda bahawe ibihembo birimo inka 4, ihene 28, matola 21 n’ amatelefone. Ibihembo byatanzwe bose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 7


Imodoka zitwara umusaruro ngo ziracyari nkeya


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...