AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Nyaruguru: Uruganda rw’icyayi rwa Mata rugiye guha abakozi barwo Smartphones za miliyoni 43 [AMAFOTO]

Nyaruguru: Uruganda rw’icyayi rwa Mata rugiye guha abakozi barwo Smartphones za miliyoni 43 [AMAFOTO]
23-01-2020 saa 22:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1517 | Ibitekerezo 1

Uruganda rw’icyayi rwa Mata ‘Mata Tea Company’ ruherereye mu murenge wa Mata mu karere Nyaruguru rwatangaje ko rugiye guha abakozi barwo smartphones 349 zikorerwa mu Rwanda, mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Rwanda Connect.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Mutarama 2020,ubwo abahinzi b’icyayi n’abakozi b’uru ruganda bifurizanyaga umwaka mushya muhire wa 2020.

Umuyobozi Mukuru wa Mata Tea Company Kanyesigye Emmanuel yavuze ko izi telefone zizahabwa abakozi b’ indashyikirwa mu rwego rwo gutera abakozi kongera ishyaka mu kazi.

Yagize ati “Gahunda yo guha abantu amatelefone ya smartphones, ni gahunda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Iyo gahunda natwe twarayitabiriye,turateganya mu cyumweru gitaha cyangwa mu minsi ya vuba, kuba twabanza guha icyiciro cya mbere abantu bagera kuri 252, hanyuma icyiciro cya kabiri kukazaha abantu bagera kuri 97”.


Umuyobozi Mukuru wa Mata Tea Company Kanyesigye Emmanuel

Izi telefone za Maraphone ni telefone zikorerwa mu Rwanda. Zirimo izigura ibihumbi 170 n’izigura ibihumbi 125. Bivuze ko uru ruganda rwemeye kurekura miliyoni zirenga 43 kugira ngo rugurire abakozi barwo telefone 349.

Kanyesigye yavuze ko abakozi bose bakorera uruganda byagorana kubona terefone zibakwiriye ariyo mpamvu bazaziha abakozi b’indashyikirwa.

Ati “Tuzaziha abantu bagerageje kwitwara neza b’intangarugero. Umuntu warushije abandi kuki utamuha iyo telefone se? Umuntu w’indashyikirwa mu bintu bimwe warushije abandi, wabonye umusaruro mwinshi wakoze cyane, abo ngabo nibo tuzajya dutoranya ariko nanone ari muri ya politiki yo kugira ngo dutere n’abandi ishyari ryiza ryo gukora cyane”.

Uruganda rwa Mata Tea Company rusanzwe ruha abakozi barwo ibihembo birimo matela, n’amatungo arimo ihene n’inka mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu kuruteza imbere.

Rwanda Connect ni gahunda igamije guteza imbere ikoranabuhanga mu Banyarwanda yatangijwe na Perezida Paul Kagame.

Mu mpera za 2019, Perezida Kagame yavuze ko hari hamaze kuboneka telefone ibihumbi 34.

Mata Tea Company ikeneye abakozi baba abafite amashuri n’abatayafite

Uruganda Mata Tea Company rufite abakozi 280 bahoraho n’abakozi 2000 ba nyakabyizi. Kanyesigye yavuze ko uru ruganda rukeneye abakozi bo gusoroma icyayi kuko abo rufite badahagije.

Gusoroma icyayi ni akazi kadasaba amashuri kandi gafite amafaranga nk’uko byemezwa na Uwimana Cassien umaze imyaka ine asoroma icyayi.


Uwimana Cassien

Uyu mugabo ukomoka mu karere ka Nyamagabe avuga ko yatangiye gusoroma icyayi muri 2015, uruganda rubahemba amafaranga 21 ku kilo. Aya mafaranga magingo aya yariyongere agera kuri 40 ku kilo.

Uwimana avuga ko iyo akoze impuzandengo asanga ku kwezi ahembwa ibihumbi biri hejuru ya 90 kuko mu kwezi asoroma toni 2 z’amababi.

Ingabire Claudine umaze imyaka ibiri mu kazi ko gusoroma icyayi avuga ko ku munsi asoroma ibilo 50 by’amababi y’icyayi ndetse ko aka kazi kamaze kumugeza kuri byinshi atari kugeraho iyo akomeza guhingira amafaranga 600 ku munsi.

Mu byo uyu mugore w’abana babiri ukomoka mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe avuga ko yagezeho abikesha gusoroma icyayi harimo ikibanza cy’ibihumbi 200 n’amabati 15.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe iterambere ry’ubukungu Gashema Janvier yavuze ko uruganda rwa Mata Tea Company rufite akamaro kanini mu iterambere ry’aka karere kuko ku mwaka rusohora amafaranga aganga na miliyari n’ibihumbi 600 ajya mu baturage.

Ati “Abantu bahinga icyayi ntawe utajyana umwana ku ishuri, ntawe utagira ubwisungane mu kwivuza, ntawe urarana n’amatungo kuko aba afite amafaranga yo kubaka ikiraro”.


Visi Meya Gashema Janvier

Gashema yasabye abahinzi b’icyayi kukitaho kugira ngo umusaruro w’amababi y’icyayi uve kuri toni 8 kuri hegitari wiyongere.

Kuri ubu ku cyayi cy’uruganda umusaruro w’amababi y’icyayi ni toni 10 kuri hegitari mu gihe mu mirima y’abaturage ari toni 8 kuri hegitari.

2020, uruganda rwihaye intego yo kongera umusaruro ukagera kuri toni 12 kuri hegitari. Umuyobozi mukuru warwo Kanyesigye avuga ko no ku bahinzi kongera umusaruro wacyo bishoboka. Ngo icyo bisaba ni ugukurikiza amabwiriza bagakatira icyayi ku gihe, bagashyiramo ifumbire ku gihe kandi bakajya bagisarura kitarasaza.

Mu mwaka ushize umusaruro w’icyayi wariyongereye uva kuri toni 2 200 000 ugera kuri toni 2 500 000. Muri uyu mwaka wa 2020 uru ruganda rwihaye intego yo kongera umusaruro w’amababi y’icyayi ukagera kuri toni 2 800 000.

[AMAFOTO]













Umuyobozi wa KOTENYA Munezero Clementine


Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Nyaruguru yavuze ko umutekano muri aka karere wifashe neza








Inkuru bifitanye isano Nyaruguru: Icyo Uruganda rw’ icyayi rwa Mata rumariye akarere


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Alias Kuya 25-01-2020

Ni byiza. Ariko havuzwe imiryango itishoboye ntabwo havuzwe kuzitanga nk’ibihembo kuko ndi kubona mugiye kuziha abazigurira ndetse bamwe muri bo bazifitiye.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...