AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyina yamuhaye Interahamwe ngo zimwice Imana ica icyanzu

Nyina yamuhaye Interahamwe ngo zimwice Imana ica icyanzu
22-05-2019 saa 12:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6936 | Ibitekerezo

Albert Nsengimana ubwo yari afite imyaka 7 y’ amavuko yabonye nyina yohereza mukuru we ngo yicwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ubu buzima bubabaje yanyuzemo bwatumye yandika igitabo cyitwa ‘Ma mère m’ a tué’ bisobanuye ngo ‘Mama yaranyishe’.

Avuga ko mbere ya Jenoside umuryango we wari ubayeho mu byishimo mu ntara y’ Iburasirazuba mu karere ka Kayonza muri Segiteri Kabarondo. Ni umwana wa 7 mu bana 9. Nyina yari umuhutukazi , Se akaba umututsi.

Mbere y’ uko Jenoside itangira avuga ko bari babayeho ubuzima buciriritse, akajya abona abana b’ abahutu barengeje imyaka 12 bajya mu myitozo. Ngo ntiyari azi impamvu bitoza gusa ngo icyo yari azi ni uko bitozaga kuzica abantu benshi.

Ati “Data yahoraga asekwa n’ urugano rwe uko agaragara inyuma rukamwita “Inyenzi”.

Muri Jenoside…

Tariki 7 Mata 1994, Itangazamakuru ryatangaje urupfu rya Perezida Juvénal Habyarimana, hakurikiraho kuvuga ko yarashwe n’ abatutsi no kuburira abahutu ngo bice abatutsi batarabatanga ngo babice.

“Ku munsi wakurikiyeho, saa tatu za mugitondo, nari kumwe n’ abavandimwe banjye tubona abagabo bitwaje intwaro bazenguruka mu mudugudu wacu. Octavien Ngenzi, wari burugumesitiri wa Kabarondo yabwiye abaturage bari bakoraniye hafi y’ iwacu ati ‘umwanzi rukumbi mufite ni abatutsi mugende mutegure intwaro mu bice’”

“Marume niwe wari umuyobozi abicanyi batubwiye ko baratwica. Njye na bakuru banjye twagiye gushaka aho twihisha.

Muri icyo gihe ndabyibuka neza nabonye bakuru banjye batatu bacibwa imitwe, bakatagurwamo ibipande. Nari njyenyine mu ishyamba, mara iminsi 2 nta cyo kurya nta cyo kunywa, ndibwira nti kwiriye kujya kwa nyogokuru nkamwinginga akampisha.

Nkigerayo mama yashyiriye abicanyi bari bayobowe na marume barumuna banjye babiri ahita abica ako kanya.

Mama agarutse yarambwiye ngo fata amazi ukarabe mu ntoki, ndishima ngo agiye kumpa ibiryo ariko ntibyari byo. Mama yajyanye aho barimo kwicira.

Icyo gihe, abicanyi bari mu byishimo banywa amayoga kuko bishe Abatutsi benshi. Marume yabwiye mama ngo nanyice, Umuhutu aba atangiye kurwana n’ Umuhutu mugenzi we ngo afite umugore w’ umututsikazi, baricana. Muri urwo rujijisho nibwo natorotse mpungira mu rusengero”.

Nsengimana avuga ko mu rusengero naho atigeze ahabona amakiriro kuko abapadiri barekaga Interahamwe zikinjira zikica abari baruhungiyemo. Byatumye we n’ abandi basohoka muri urwo rusengero bahungira mu ishyamba aho bamaze ibyumweru bike, ingabo za RPA zikaba zirabatabaye.

Nyuma yo kubohorwa…

Mu 1995 nagiye kuri Polisi mvuga ibyo mama yankoreye baramufata, ahamwa no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi arafungwa.

Nubwo namusuraga muri gereza ntabwo yigeze ansaba imbabazi z’ ibyo yankoreye. Muri 2003 nibwo yafunguwe muri 2004 ahita apfa.

Narakomeje ndiga ndangiza muri kaminuza ya Lay Adventists of Kigali muri 2016.

Nsengimana avuga ko nubwo nyina nubwo atamwishe ngo amfe burundu ngo yamwishe mu bitekerezo.

Ati “Igitabo cyanjye ‘Ma mere m’ a tue’ bivuze ngo Mama yaranyishe nubwo atanyishe ngo mveho yankoreye iyicarubozo anatanga abavandimwe banjye baricwa”.

Nk’ uko byatangajwe na The New Times yabitangaje Nsengimana avuga ko iki gitabo yanditse kibara inkuru y’ amteka ye, mbere, muri, na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Iki gitabo cyamurikiwe mu Bufaransa na Canada. Cyanditse mu gifaransa ariko Nsengimana ateganya kugihindura mu Kinyarwanda mu gihe cya vuba.

Iki gitabo kiboneka Librerie Ikirezi ku Rwf 15,000. Azakimurika mu Rwanda tariki 31 Gicurasi.

Iki gitabo yatangiye ku cyandika muri 2011. Atangira atabishyiraho umutima cyane.

Kubabarira ntibivuze kwibagirwa…

Nsengimana avuga ko ubu igihugu gifite ubuyobozi bwiza bityo ngo Abanyarwanda bakwiye gushyiramo imbaraga bakubaka igihugu.

Avuga kandi ko yababariye nyina n’ abandi bishe abavandimwe muri Jenoside yakorewe abatutsi gusa ngo ntabwo yakwibagirwa ibikorwa bibi bakoze.

Uyu mwanditsi asaba abanyarwanda guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya Jenoside no kwandika ibitabo byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA