AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Nyiramatama wari ugiye kuba Umwamikazi yitabye Imana ku myaka 109

Nyiramatama wari ugiye kuba Umwamikazi yitabye Imana ku myaka 109
6-07-2019 saa 08:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3465 | Ibitekerezo 1

Umunyarwandakazi Nyiramatama Ancille wakundaga u Rwanda n’ abantu yitabye Imana ku wa Gatatu w’ iki cyumweru azize izabukuru.

Ancille ni umwe mu bakobwa bagombaga gushyingirwa Umwami Yuhi Musinga.

Nyiramatama wavukiye mu Buganza mu gice cya Muhazi mu 1910, yatabarutse ku wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2019, ahitwa Karangazi mu Karere ka Nyagatare ari naho yari atuye.

Uyu mukecuru wari warashakanye na Rwagasore Peter mu 1934, babyaranye abana batandatu, abuzukuru 25, abuzukuruza 63 n’ubuvivi 2.

Umuvugabutumwa Ev.Kalisa Fred mu Itorero rya ADEPR mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali muri Paruwasi ya Rukiri, ni umwe mu buzukuruza ba Nyiramatama.

Yabwiye Igihe ko uyu mukecuru yakundaga abantu, agakunda umuryango we n’igihugu cye kuva ubwo yari akiri umukobwa.

Yagize ati “Yari umuntu ukunda abantu, agakunda umuryango we n’igihugu.”

Ev.Kalisa avuga ko ubwo yari umukobwa, Nyiramatama yigeze gutoranywagamo umukobwa wagombaga gushyingirwa Umwami Yuhi Musinga n’ubwo byaje kurangira adatoranyijwe.

Biteganyijwe ko umuhango wo gushyingura nyakwigendera uzaba kuri iki Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2019, i Karangazi mu Karere ka Nyagatare.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
kiki Kuya 6-07-2019

ndabona Yaragifite fresheur

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...