AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyuma y’umwaka n’iminsi 185 utubari twemerewe kongera gufungura

Nyuma y’umwaka n’iminsi 185 utubari twemerewe kongera gufungura
22-09-2021 saa 07:14' | By Martin | Yasomwe n'abantu 776 | Ibitekerezo

Ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021, zemeje ko Utubari twongera gufungura ariko bikazakorwa mu byiciro.

Ni ingamba zafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yateranye kuri uyu wa 21 Nzeri 2021.

Izi ngamba zari zitegerejweho icyemezo kirebana n’utubari aho byaje no kwemezwa ko ubu bucuruzi bwafunzwe kuva hatangira gushyirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umwanzuro wa cyenda (i) mu myanzuro 19 irebana no kwirinda icyorezo cya COVID-19, ugira uti “Utubari tuzafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ishinzwe Ubucuruzi hamwe na RDB.”

Ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bwa mbere mu Rwanda zashyizweho muri Werurwe 2020 aho kuva icyo gihe utubari twari dufunze.

Gusa bamwe bavuga ko utubari tutigeze duhagarara gukora aho banyuzamo bakanatebya bavuga ko utubari twakoraga dufunze.

Ni kenshi hakunze kumvikana abantu bafashwe banywera inzoga mu tubari aho babihanirwaga ndetse n’utwo tubari bafatiwemo tugafungwa.

Izindi ngamba zafashwe ni ko amasaha yo kugera mu rugo mu Mujyi wa Kigali ubu byongereweho isaha imwe aho bashyizwe saa tanu z’ijoro (23:00’).

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA