AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyuma yo guteza cyamunara itabi ryo kwa Rwigara, hatahiwe amamashini yabo

Nyuma yo guteza cyamunara itabi ryo kwa Rwigara, hatahiwe amamashini yabo
5-06-2018 saa 13:50' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 6349 | Ibitekerezo

Mu minsi ishize nibwo imwe mu mitungo y’abo kwa Rwigara irimo amakarito y’itabi asaga ibihumbi 7 yashyizwe ku isoko atezwa cyamunara. Kuri ubu noneho Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Autorithy) cyatangaje ko kigiye gukurikizaho amamashini yakoreshwaga mu rugaganda rwa Primier Tobacco Company mu gutunganya iri tabi.

Tariki 28 Werurwe 2018, nibwo Umuhesha w’inkiko w’umwuga yagurishije mu cyamunara amakarito 7195 y’itabi ry’uruganda rwa Primier Tobacco Company rw’umunyemari Nyakwigendera Rwigara Assianpol (uhagarariwe n’abo mu muryango we yasize), maze rigurwa akayabo ka miliyoni 512Frw.

Iyi mitungo y’abo mu muryango wo kwa Rwigara iri gutezwa cyamunara kubera amadeni y’imisoro y’ibirarane agera kuri miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda RRA ivuga ko uyibereyemo .

Uretse izi miliyari esheshatu Rwanda Revenue yishyuza umuryango wa Rwigara, inavuga ko hari andi mabanki uyu muryango ubereyemo imyenda ku mubare tutarabasha kumenya.

Mu itangazo rya cyamunara ryashyizwe ahagaragara tariki ya 31 Gicurasi 2018, Umuhesha w’Inkiko w’umwuga,Me Habimana Vedaste yavuze ko ku wa mbere tariki 11 Kamena 2018 saa yine za mu gitondo hazatezwa cyamunara imashini zose zikoreshwa mu gutunganya itabi z’uruganda rwa Primier Tobacco Company, ikazabera i Gikondo aho rwubatse.

Ubwo hatezwaga cyamunara itabi ry’abo muri uyu muryango tariki ya 28 Werurwe 2018, Anne Rwigara Uwamahoro uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi kwa Rwigara yagaragaje ko atanyujwe na gato n’igiciro iryo tabi rigurishijweho.

Anne yavuze ko itabi ryabo ryagombye kugurishwa byibura nka miliyari imwe z’amafaranga, maze abwira abashinzwe iyo cyamunara ko bari gukora ibyo yise ko binyuranyije n’amategeko .

Iyi misoro RRA yishyuza uru ruganda bivugwa ko ari iyo kuva muri 2012, aho ngo kuva icyo gihe uru ruganda rwahagaze kwishyura kugeza ubwo rwaje kugezwa mu nkiko maze ruratsindwa rutegekwa kuzishyura Rwanda Revenue Authority.

RRA iherutse guteza cyamunara amakarito y’itabi agera ku 7195 y’abo kwa Rwigara


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA