konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Paul Rusesabagina na Callixte Sankara nabo bashyiriweho impapuro zibata muri yombi

Paul Rusesabagina na Callixte Sankara nabo bashyiriweho impapuro zibata muri yombi
5-02-2019 saa 08:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4909 | Ibitekerezo 4

Mu cyumweru cya kabiri cya Mutarama 2019 nibwo Leta y’ u Rwanda yashyize ahagaragara impapuro zita muri yombi abakekwaho gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo na Kayumba Nyamwasa, gusa amakuru mashya ni uko Paul Rusesabagina wagaragaye muri filime mbarankuru itaravuzweho rumwe yitwa Hotel Rwanda, nawe yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi.

Izi mpapuro zigiye ahagaragara nyuma y’ibitero byibasiye amajyepfo y’u Rwanda mu mezi yo hagati mu mwaka ushize wa 2018, bikangiza ibintu ndetse abantu bamwe bakahasiga ubuzima abandi bagakomereka.

Paul Rusesabagina, na we ari mu bantu barimo Callixte Sankara n’abayobozi b’umutwe witwa P5 bashyiriweho impapuro zibata muri yombi nk’uko byatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, Paul Rusesabagina yari umuyobozi wa Hôtel des Milles Collines, imwe mu mahoteli yari akomeye muri icyo gihe. Jenoside yarahagaritswe, nyuma hasohoka filime mbarankuru igaragaza Paul Rusesabagina nk’umuntu w’ intwari warokoye abatutsi bari barahungiye muri iyi hoteli, aho yumvikanaga n’abicanyi ntibamene amaraso.

Leta y’ u Rwanda n’ubuhamya bw’abarokokeye muri iyi hoteli bahise batera utwatsi ibyo kuba Rusesabagina yaba yarahishe abatutsi bari barahungiye muri iyi hoteli. Ubuhamya bw’ abarokokeye muri iyi hoteli bugaragaza ko Rusesabagina yarokoraga umuhaye amafaranga abandi akabareka.

Paul Rusesabagina yatangaje mu gihe cyashize ko yinjiye mu ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa ritavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda. Ibitero byagabwe mu majyepfo y’ u Rwanda byigambwe na Mouvement Rwandais pour le changement démocratique (MRCD) n’ ishami ryayo les Forces de libération nationales (FLN) mu ijwi rya Callixte Sankara uvuga ko ari umuvugizi wa MRCD.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Twagirayezu Jean Pierre Kuya 5-02-2019

Reka dutegereze,tuzarebe.

uwayo Kuya 5-02-2019

mwizeye 100% ko izo mpapuro zihari mutabajije Leta yacu Muvga ko yazitanze nibura iyo muvuga ko mwazibonyeho naho ibivugirwa kuri RFI bitubwira ibyakorewe hano ndumva ntabyizera

Patrick Kuya 5-02-2019

KO hari uwo numvise avuga ko nawe yari muri iyo hôtel kdi ko Rusesebagine yagize uruhare rukomeye mu kurokoka kwabo. Tuzemera ibihe turecye iki .? Mbega ukuri kuri he ?

Bosco Kuya 5-02-2019

izimbwa zumva zakora iki kurwanda uretse gucengera bakica inzirakarengane bazagerageje bagatera aho abasirikare bari bakabyibonera ikibazo tukakirangiza burundu birirwa babeshya isi gusa

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...