konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame yafashe mu mugongo imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y’ubwato

Perezida Kagame yafashe mu mugongo imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y’ubwato
21-09-2018 saa 16:11' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3367 | Ibitekerezo 1

Perezida Kagame yafashe mu mugongo imiryango y’abasaga 100 baguye mu mpanuka y’ubwato, bwarohamye mu kiyaga cya Victoria muri Tanzania ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 20 Nzeri 2018.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Perezida Kagame yavuze ko yifatanyije mu kababaro n’imiryango yaburiye ababo muri iriya mpanuka.

Yagize ati “Nihanganishije imiryango n’inshuti bagize ibyago mu mpanuka y’ubwato muri Victoria. Twifatanyije namwe. Turashimira byimazeyo abari mu bikorwa by’ubutabazi.”

Ubu bwato bwitwa MV Nyerere bwarohamye bugeze hafi y’inkombe mu gace ka Bugolora i Mwanza bwari buturutse mu birwa bya Ukora muri Tanzania.

Imibare y’abahasiga ubuzima ishobora kwiyongera, dore ko abakora ubutrabazi bagishakisha, ndetse hakaba n’abatabawe bakirimo akuka ariko bameze nabi cyane.

Bivugwa ko iyi mpanuka yahitanye abatari bacye yatewe no gutwara abantu barenze ubushobozi bwabwo, dore ko amakuru avuga ko bushobora kuba bwari butwaye abagera kuri 400, mu gihe bwagenewe gutwara abantu 100 gusa.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ukerewe, John Mongella yavuze ko impanuka ishobora kuba yatewe n’abantu benshi ndetse n’imizigo ubwato bwari butwaye byari birenze ubushobozi bw’ibyo bugomba kwikorera.

Impanuka z’ubwato muri Tanzania zikunze guhitana abatari bacye bitewe n’uko butwara abantu n’ibintu birengeze ubushobozi by’ibyo bugomba gutwara.

Muri 2012, nibura abantu 145 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwibiye hafi y’ibirwa bya Zanzibar mu Nyanja y’Ubuhinde, mu gihe mu 2011 nabwo abagera kuri 200 baguye mu mpanuka yabereye hafi y’ibirwa bya Zanzibar.

Mu 1996, nibwo muri iki gihugu habaye ibara ubwo abantu 800 baguye mu mpanuka y’ubwato MV Bukoba bwarohamye mu kiyaga Victoria.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
hakizimana emmueli Kuya 22-09-2018

twifatanyije nimiryango yabuze ababo mwihangane

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...