AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Qatar yahaye u Rwanda toni 15 z’ibikoresho byo kurwanya coronavirus

Qatar yahaye u Rwanda toni 15 z’ibikoresho byo kurwanya coronavirus
29-04-2020 saa 11:01' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 936 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Leta y’u Rwanda yakiriye inkunga ya Qatar y’ibikoresho byo kurwanya iki cyorezo bifite uburemere bwa toni 15 birimo udupfukamunwa, uturindantoki, n’ibikoresho byo gupima icyo cyorezo.

Qatar yahaye inkunga nk’iyi ibindi bihugu birimo Algeria, Nepal na, Tunisia. Muri iki gihugu cya Qatar abamaze kwandura ni 11,921 abapfuye ni 10 abakize ni 1,134 naho abatarakira ni 10,777.

Mu Rwanda Minisiteri y’ubuzima ivuga ko hamaze kuboneka abantu 212 banduye iki cyorezo, muri bo 95 bamaze kuyikira, ntawe irica.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Ngamije Daniel yashimiye igihugu cya Qatar avuga ko iyi nkunga izafasha u Rwanda mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo gihangayikishije Isi.

Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda Abdullah bin Mohammed Al Sayed yavuze ko igihugu cye cyahisemo gutera u Rwanda inkunga y’ibi bikoresho bipima toni zirenze 15 kubera umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko u Rwanda rufite ibikoresho byo guhangana na Covid-19 byakora nibura mu gihe cy’amezi atatu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...