konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

RCS yemeje ko hari abana babiri batorotse gereza ya Nyagatare

RCS yemeje ko hari abana babiri batorotse gereza ya Nyagatare
21-05-2019 saa 14:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1389 | Ibitekerezo

Urwego rw’ amagereza mu Rwanda rwahamije amakuru yahereye mu gitondo avugwa ko hari abana babiri batorotse gereza ya Nyagatare ifungirwamo abana.

Abatorotse ni Mugisha Sam wari ukatiye imyaka itatu n’amezi atandatu ku cyaha cyo gufata ku ngufu na Tuyishimire Alphonse wari ukatiye imyaka itanu nawe kuri icyo cyaha. Bose bari bamaze hafi umwaka n’igice muri gereza.

Gereza ya Nyagatare niyo gereza mu Rwanda ifungirwamo abana bakoze ibyaha batarageza ku myaka y’ ubukure.

Abatorotse bafite imyaka iri hagati ya 17-19, ubu baracyashakishwa nk’ uko byemezwa n’ umuvugizi w’ Urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa mu Rwanda SSP Sengabo Hellary.

Amategeko ahana y’u Rwanda agena ko umuntu wese utoroka yarakatiwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri icyo yari asigaje.

Ikimaze kumenyerwa ni uko abana bafungiye muri iyi gereza biga bakanakora ikizamini cya Leta abatsinze neza bagahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda.

Ni ubwa mbere humvikanye ikibazo cy’ abana batorotse gereza ifungirwamo abana ya Nyagatare.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...