AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RIB yagaruje akayabo ka Miliyoni 771Frw muri Miliyari 1 yibwe umuherwe w’Umunyamahanga

RIB yagaruje akayabo ka Miliyoni 771Frw muri Miliyari 1 yibwe umuherwe w’Umunyamahanga
29-06-2021 saa 11:58' | By Martin | Yasomwe n'abantu 3944 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, bagaruje 771 701 000 Frw muri 1 000 000 000 Frw yari yibwe umushoramari hakoreshejwe ikoranabuhanga.

RIB kandi itangaza ko yafashe abajura 02 n’ibyitso byabo, bari bibye kariya k’ayabo k’amafaranga.

Ayagarujwe ni ama Euro 324,650£ n’amadorali 344,700$, n’amafaranga y’u Rwanda 37 421 000 Frw, yose hamwe angana na 771 701 000.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko ariya mafaranga yarujwe ari muri 1 000 000 000 Frw yibwe hakoresheje ikoranabuhanga.

RIB kandi itangaza ko hafatiriwe kandi ikilo kimwe (1Kg) cya zahabu, imodoka ebyiri ndetse n’ibibanza 31 byaguzwe muri ayo mafaranga y’amajurano.

Uru rwego rushinzwe kugeza ibyaha mu Rwanda rwaboneyeho gutanga ubutumwa bugira buti “RIB irongera gushimira abantu bose bagize uruhare mu ifatwa ry’aba bagizi ba nabi, inaburira abafite umugambi wo kwiba iby’abandi ko nta mwanya bafite mu Rwanda kuko inzego zifatanyije n’abaturarwanda zitazabihanganira na gato.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA