AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RIB yemeje ko yataye muri yombi abateguye inama yahuruje ibihumbi by’ abaturage

RIB yemeje ko yataye muri yombi abateguye inama yahuruje ibihumbi by’ abaturage
25-06-2019 saa 14:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8450 | Ibitekerezo

Urwego rw’ Igihugu rw’ ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi abari bateguye inama yagaragaye nk’ ubutekamutwe biturutse ku manyanga yabereyemo.

Iyi nama yiswe wealth Fitness Event yateguwe n’ ikigo wealth Fitness bivugwa ko yari igamije guhugura abantu mu bijyanye no gukora ubucuruzi.

Iyi nama yaburijwemo na Polisi y’ u Rwanda ifatanyije n’ urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB.

Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yabwiye UKWEZI ko abateguye iyi nama batawe muri yombi.

Twifuje kumenya umubare w’ abatawe muri yombi n’ aho bafungiye , Mbabazi ati “Nta details ndabona”.

Minisitiri w’ Urubyiruko Mbabazi Rosemary yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko bakwiye kwirinda ababatekaho imitwe, babizeza amahugurwa ababwira ko niba bakeneye ubumenyi babukura mu mashuri no kuri muradasi ariko batiriwe baha amafaranga abatekamutwe.

Ati “Nimugende musubire mu mashuri nabonye abenshi muri mwe muri abanyeshuri”.

Abateguye iyi nama bari bizeje abazayitabira ko umuntu uzitabira inama yose azahabwa amadorali ya Amerika 197.

Abitabariye iyi nama bageze muri Kigali Convention Center aho yagombaga kubera basabwa kwishyura 4500 ahasanzwe na 15000 mu myanya y’ icyubahiro. Abayafite bayatanze abatayafite baguma hanze bigeze aho nabo bemererwa kwinjira.

Umuyobozi Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot na we yaje kugera kuri Kigali Convention Centre, asaba abari bitabiriye gusubira iwabo hanyuma inzego zibishinzwe zigatangira kwinjira mu kibazo.

Yakomeje agira ati “Ni mwebwe mwatanze amafranga yanyu, muyaha abatekamitwe, ni namwe mudushyize mu bibazo...Twicaye aha mutaturegeye. Nta wabibashoyemo, mutuze. Tugiye gushaka icyo twakora kuko byari kuri Internet nyine. Ibyo mwakoze ntibyari ukuri.”.

Byemejwe ko abatswe amafaranga kugira ngo binjire bayasubizwa, nyuma y’uko inzego z’umutekano zari zimaze kubyinjiramo. Zavuze ko amafaranga yari amaze gukusanywa arenga miliyoni 15 Frw.

Minisitiri w’ Urubyiruko Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko kwirinda abatekamutwe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RIB Col. Janot Ruhunga

Kwinjira byari 4500 ahasanzwe na 15000 mu myanya y’ icyubahiro, kwishyura byari cash cyangwa mobile money

Inama ya money Wealth Fitness event yaburijwemo abatumiwe bamaze kwicara

Inama yaburijwemo abari bitabiriye barataha


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA