AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

RITCO iri guha abakiriya bayo iminsi mikuru binyuze muri tombora

RITCO iri guha abakiriya bayo iminsi mikuru binyuze muri tombora
23-12-2019 saa 08:06' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1443 | Ibitekerezo

Kampanyi itwara abagenzi izwi ku izina rya Ritco iri guha abakiriya bayo iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani binyuze muri tombola kubagenzi batega izi modoka bajya hirya no hino mu gihugu .

N’igikorwa cyatangiye kuwa gatanu tariki 20 Ukuboza 2019 ,mu gihugu hose kubakiriya bifashisha izi modoka bajya hirya no hino mu gihugu .

Umwe mubagenzi baganiriye na UKWEZI ubwo yamaraga gutombora iki gikorwa RITCO yashyizeho.

Ati "Njyewe nateze imodoka nk’ ibisanzwe najyaga Rubavu tugeze kwa Nyirangarama tubona umuntu wambaye na pere nowel arinjiye atangira kuduha amatike ya Tombora ,nta muntu n’umwe muri bus usigaye ,nyuma dutangira gutombora ngewe ntomboye ikote ryo kwifubika ariko ritakwinjiramo amazi ‘’.

Yakomeje avuga ko ari ibintu bimushimishije cyane kuba atomboye kandi atarabyiteguye yagize ati “Njyewe nateze imodoka nk’ibisanzwe sinari nziko ndi butombore gusa ndishyimye ibi biba bigaragaza ko Ritco iha agaciro abakiriya bayo"

Iki gikorwa abakiriya ba Ritco baracyishimiye cyane ko cyabaye bibabatunguye batari babyiteze .

Shillah Nayebare ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Ritco avuga ko abagenzi bateze izi modoka igihe kinini ndetse n’abarimo bazigendamo ubu hari ibihembo bagenewe yagize kuko bagomba kuzirikanwa.

Ati "Dutegura iyi gahunda twashakaga gushimira abakiriya bacu kandi twabifatanyije no kubifuriza umwaka mushya muhire kuko ni abakiriya b’ agaciro cyane kuko batugana buri munsi".

Shillah Nayebare akomeza avuga ko iki gikorwa kiri kubera mu gihugu hose ku bakiriya batega Ritco .

Nayebare Shillah ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Ritco

Bimwe mu bihembo bahabwa muri tombora harimo,Telephone ,umutaka ,karuvate ,amakaramu n’ibindi byinshi bitandukanye .

Iki gikorwa cyo guhemba abakiriya binyuze muri tombora cyatangiye tariki 20 Ukuboza 2019 kizageza tariki 31 Ukuboza gutombora bisaba kuba wateze izi modoka za Ritco aho waba ujya hose mu gihugu .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...