konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

RURA yashyizeho ibiciro bishya by’amazi bizubahirizwa guhera muri Gashyantare

RURA yashyizeho ibiciro bishya by’amazi bizubahirizwa guhera muri Gashyantare
30-01-2019 saa 22:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1838 | Ibitekerezo 1

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) , kuri uyu wa gatatu tariki 30 Mutarama 2019, rwashyizeho ibiciro bishya by’amazi bizatangira gukurikizwa kuva tariki 01 Gashyantare 2019.

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 28 Mutarama 2019 ni yo yemeje ibiciro bishya by’amazi mu mijyi. Ibiciro bisanzweho byakoreshwaga guhera ku wa 1 Nzeli 2015.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA rivuga ko ibiciro bisanzwe biriho ku nganda ndetse n’abakoresha amavomero rusange byagumishijwe uko bisanzwe, kugira ngo abashoramari bakomeze biyongere kandi bakomeze koroherwa n’ibiciro by’amazi.

Ibiciro bishya biteye ku buryo inganda zikomeza kwishyura amafaranga 736 kuri meterokibe imwe, amavomero rusange akishyura amafaranga 323 kuri meterokibe.

Abantu ku giti cyabo bakoresha meterokibe zitarenga eshanu ku kwezi bazajya bishyura amafaranga 340, abakoresha hagati y’eshanu na 20 bishyure 720 kuri meterokibe, abakoresha hagati ya 20 na 50 bishyure 845 kuri meterokipe imwe, naho abakoresha hejuru ya meterokibe 50 bishyure amafaranga 877 kuri meterokibe imwe.

Abandi bakoresha amazi batabarirwa mu nganda ntibanabarirwe mu ngo cyangwa se amavomo rusange bazajya bishyura amafaranga 877 igihe batarengeje meterokibe 50 ku kwezi, nibazirenza bishyure amafaranga 895 kuri meterokibe imwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Umufasha Kuya 31-01-2019

Yewe ko ari menshi se tuzayashobora ra gusa ntakundi ubwo uzayabura bazamukupira

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...