AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Rango- Kansi, Umuhanda ufite abagenzi ariko nta taxi ikoreramo

Rango- Kansi, Umuhanda ufite abagenzi ariko nta taxi ikoreramo
22-07-2019 saa 21:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 976 | Ibitekerezo

Abatuye mu murenge wa Kansi wo mu karere ka Gisagara barasaba gukorerwa ubuvugizi bakabona taxi zikorera mu muhanda Rango- Kansi kuko kuba zitarimo bibabangamiye.

Kuva mu I Rango ugera I Kansi hari urugendo rw’ amasaha atatu n’ amaguru. Umuhanda urakoze nubwo ari igitaka.

Nyiramana Beatrice wo mu kagari k’ Akaboti mu Murenge wa Kansi yabwiye UKWEZI ati “Kugera mu mujyi wa Huye biratugora, ariko Taxi ibonetse yajya idusunika tukagera mu mujyi, tutavunitse cyangwa se tudakererewe. Habonetse Taxi ikajya itunganira byadufasha”

Aba baturage bavuga kuva aho batuye bagera mu mujyi wa Huye, moto ibaca amafaranga y’ u Rwanda 1500 cyangwa 2000 nyamara ngo habonetse taxi yajya ibaca nka hagati ya 500 n’ igihumbi.

Nyiramana akomeza agira ati “Habonetse imodoka yajya ibona abagenzi bitewe n’ uko twegereye ibigo by’ amashuri, nk’ ababyeyi baza gusura abana babo ubona ko nabo gutega moto bakagera hano ivumbi ryabarenze. Uretse abo ngabo kandi natwe twese mu mujyi niho dukunze guhahira kuko ari isoko ry’ umujyi nyine tuba twizeye ko ibintu byose bihari kandi ari byiza”.

Niyonsaba Gaudence wo mu mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Bwiza mu murenge wa Kansi umaze imyaka 7 ajya I Huye n’ amaguru cyangwa agatega moto avuga ko byombi bigoye.

Ati “Moto iraduhenda, iyo tugiye n’ amaguru turavunika ariko dufite taxi twajya kugenda twihuta. Taxi ije yadukemurira ibibazo byinshi kuko nk’ ubu nkatwe dufite intege nkeya ntabwo dukunda kujyayo”

Ndaberetse Emmanuel wo mu mudugudu wa Kimanama akagari ka Bwiza avuga ko kutagira taxi bituma hari abamotari baheka abantu babiri kuri moto kuko nazo ari nkeya.

Yagize ati “Taxi ihaje ikaboneka ko yahaje rwose yafasha abantu kuko hari abantu baba bafite imyaka bashaka kujyana mu isoko ryo mu Rango, ikindi usanga abantu bafite nomero z’ abamotari akamuhamagara yahagera agasanga abagenzi babaye babiri akabatwaro ari babiri kuri moto kuko moto nazo zitaraba nyinshi”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kansi Kimonyo yatangarije UKWEZI ko n’ ubuyobozi bw’ Umurenge bubizi ko kuba nta taxi ikorera muri uyu muhanda ari ikibazo. Gitifu Kimonyo avuga ko bakeneye umushoramari wakorera muri uyu muhanda kuko ufite abagenzi benshi.

Yagize ati “Nanjye ikibazo narakibonye ariko ikigaragara ni uko nta bantu bafite imodoka bari bagerageza ngo bazanemo taxi, imihanda ikoze neza , ni ugushishikariza abantu bafite imodoka bakaza bagafasha abaturage”.

Mu gihe haba habonetse taxi ikorera mu muhanda Rango- Kansi abaturage bakoroherwa n’ ingendo kandi n’ umushoramari yabona icyashara kuko abaturage n’ ubuyobozi n’ ubuyobozi bahurira ku kuvuga ko uyu muhanda ufite abagenzi benshi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...