AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rubavu : Bimye inzira umuhesha w’ inkiko banga ko abagurishiriza ibagiro muri cyamura

Rubavu : Bimye inzira umuhesha w’ inkiko banga ko abagurishiriza ibagiro muri cyamura
25-07-2019 saa 20:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3442 | Ibitekerezo

Me Semajambe Leon yagombaga kugurisha iri bagiro muri cyamunara saa yine saa mu gitondo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2019, mu gihe kuri iyo saha mu rukiko rw’ ubucuruzi rw’ I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali harimo habera urubanza rwo guhagarika iyi cyamunara.

Urukiko rw’ ubucuruzi rw’ I Nyamirambo rwanzuye ko rudafite ubushobozi bwo kuburanisha uru rubanza rusaba ko rwajyanwa mu rukiko rw’ ibanze rw’ aho iyi koperative iherereye.

Hari abakekwaho kugwatiriza iri bagiro bakoresheje impapuro mpimbano batawe muri yombi bakurikiranywe n’ ubutabera.

Umunyamurwango witwa Mukanoheri Beatha yabwiye itangazamakuru ko kuba abayobozi babo baragwatirije iri bagiro ariyo ntandaro yo kuba bishyuzwa amafaranga y’ ideni ryafashwe batabigizemo uruhare.

Iri deni niyo ntandaro yo kuba umuhesha w’ inkiko ashaka kugurisha ibagiro kugira ngo hishyurwe ideni rya banki abo bayobozi bagujije ku nyungu zabo abanyamuryango batabizi.

Mukanoheri avuga ko impamvu bitambitse umuhesha w’ inkiko w’ umwuga Me Semajambe ariko bumvaga ibagiro ritatezwa cya munara imyanzuro y’ urukiko rw’ I Nyamirambo itaraboneka.

Aba banyamuryango bavuga ko kuba urukiko rw’ I Nyamirambo rwasanzwe atarirwo rugomba kuburanisha ikirego cyabo ikosa rifite avoka wabo kuko ariwe uzi amategeko ngo yakabaye yarabagiriye inama mbere.

Umuhesha w’ Inkiko Semajambe Leon witambitswe n’ abaturage ati “Kugeza ubu nta cyemezo cy’ urukiko gihagarika cyamura, igihe cyose nta cyemezo cy’ urukiko gihagarika cyamunara, cyamunara igomba gukomeza”.

Semajambe Leon iyi cyamunara yayimuriye tariki 1 Kanama 2019.

Umuhesha w’ inkiko avuga ko iri bagiro rigomba gutezwa cyamunara hakishyurwa rya miliyoni 340 avuga ko iyi koperative ibereyemo banki, gusa abanyamuryango bavuga ko uyu mwenda wafashwe n’ abayobozi bakoperative bakoresheje impapuro mpimbano ziriho imikono itari iy’ abanyamuryango.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA