AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Rubavu: Imiryango irenga 400 yafashijwe kubona ibyo kurya bya miliyoni ebyiri

Rubavu: Imiryango irenga 400 yafashijwe kubona ibyo kurya bya miliyoni ebyiri
31-03-2020 saa 11:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 824 | Ibitekerezo

Imiryango 404 yo mu mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe mu karere ka Rubavu yiganjemo abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka yafashijwe kubona ibyo kurya muri ibi bihe u Rwanda n’isi yose bihanganye n’icyorezo cya COVID-19 n’umuryango Shalom Community Organisation ibyo kurya bifite agaciro ka miliyoni n’ibihumbi magana atatu.

Iyi miryango isanzwe ifashwa n’umuryango utegamiye kuri leta Shalom Community Organisation ari nawo watanze iyi nkunga ya miliyoni zisaga ebyiri kugira ngo igoboke abanyamatsinda,aho abenshi bari batunzwe n’imirimo iciriritse ya buri munsi harimo no bucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka.

Mu rwego rwo kubafasha gushyira mu bikorwa zimwe mu ngamba z’igihugu mu guhangana na coronavirus harimo no kuguma mu ngo zabo.

Ibikorwa uyu muryango Shaloom Community Organisation basanzwe bakora harimo isanamitima,Ubumwe n’ubwiyunge,Iterambere rusange no kubungabunga ibidukikije aho bakorana n’iyi miryango bayifasha no kwizigamira.

Mukunzi Jean Paul umuyobozi w’umuryango Shaloom Organisation aganira n’Itangazamakuru yavuze ko ubusanzwe iyi miryango yibumbiye mu matsinda afashanya mu buryo bwo kwiteza imbere,kwikemurira ibibazo no kuzigamira ubwisungane mu kwivuza.

Agira ati: “Ubusanzwe amatsinda yacu akora ibikorwa bitandukanye birimo no kwizigamira,twageze muri ibi bihe byatunguye buri wese dusanga bikwiye ko dufashanya,twarebye ku bwizigame ariko abagize amatsinda basanze twakwishakamo ubundi bushobozi niho twahereye twishakamo ibisubizo aho buri wese yatanze icyo afite abona cyafasha mugenzi we kubaho mu gihe ategereja ubufasha abatishoboye bemerewe na Guverinema.”

Umwe mu bahawe inkunga y’ibyo kurya yishimiye iki gikorwa avuga ko hari aho kigiye kumuvana n’aho kiramugeza.

Agira ati: “Mu by’ukuri nari mbayeho nabi cyane kuko nta bushobozi buhagije dufite kandi twabagaho ari uko tuvuye gushakisha muri Congo,ibi bihe byaradutunguye kuburyo nta wavuga ngo yari yiteguye, ibyo kurya bampaye bigiye kumfasha gusunika iminsi ntegereze ingoboka Ubuyobozi bw’igihugu bwatwemereye.”

Perezida Kagame mu ijambo aherutse kugeza ku banyarwanda bose abinyuje mu binyamakuru rya RBA yahumurije Abanyarwanda muri ibi bihe igihugu kiri mu ngamba zikomeye zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y’abaturage muri rusange by’umwihariko abatishoboye.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda nyuma y’iminsi 14 umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda na nyuma y’iminsi itandatu hakajijwe ingamba zigamije kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Yavuze ko ibihe igihugu kirimo, byahungabanyije imibereho y’Abanyarwanda benshi, abizeza ko leta izakora ibishoboka byose igasigasira imibereho myiza yabo.

Yagize ati “Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye, byahungabanyije imibereho y’Abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu hose, turabasa ko mwihangana, turatera intambwe nziza ntabwo dukwiye gutezuka. Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.”

Yakomeje agira ati “Ingamba zarafashwe n’izindi zizafatwa, kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe.

Inzego zitandukanye zizategura uburyo abatishoboye bafashwa, hasigaye kubyihutisha.”

Bimwe mubyo iyi miryango yaremeranye harimo imifuka 72 ya kawunga,umuceri imifuka 10,isukari ibiro 50,ibishyimbi imifuka ibiri,umunyu ,amavuta byose byatwaye amasaga miliyoni 2.




INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...