konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Rubavu: Umukobwa wabyariye iwabo yakuyemo inda ata umwana mu musarane

Rubavu: Umukobwa wabyariye iwabo yakuyemo inda ata umwana mu musarane
3-03-2019 saa 20:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2952 | Ibitekerezo 1

Umukobwa usanzwe yarabyariye iwabo, yakuyemo inda umwana amuta mu musarane atahuwe avuga ko yabitewe n’ uko uwayimuteye yamwihakanye.

Byabaye ku gicamunsi kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2019 ahagana saa saba z’amanywa. Uyu mukobwa umwana we wa mbere yabyariye iwabo ari mu kigero cy’ imyaka 3.

Uyu mukobwa twahaye izina rya Anitha, afite imyaka 21, akaba atuye mu murenge wa Rubavu akagali ka Gikombe , umudugudu wa Mubuga. Bivugwa ko inda yakuyemo yari ifite amezi ane.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 03 Werurwe 2019 nibwo abajyanama b’ ubuzima bakurikiranaga itwita ry’ uyu mukobwa batahuye ko yaba yakuyemo inda yari ifite amezi agera kuri ane. Bimaze kumenyekana Anitha yavuze ko umwana yamutaye mu musarane akurwamo.

Anitha yemeye ko yakuyemo inda, avuga ko yabikoze ejo mu mu ma saa saba abitewe n’ uko yabibwiye uwayimuteye akamubwira ko atazigera amufasha. Anitha yavuze ko yafashe icyemezo cyo gukuramo iyi nda kuko yabonaga adafite amikoro yo kuzarera abana babiri.

Uwampayizina Marie Grace, Umuyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’ Abaturage mu karere ka Rubavu yabwiye UKWEZI ko uyu mukobwa ari kwitabwaho n’ abaganga kuko yari yagize ikibazo cyo gutakaza amaraso menshi. Ngo nyuma yo kuvurwa nibwo azakurikiranwa n’ ubutabera ku cyaha cyo gukuramo inda.

Ku byo uyu mukobwa yavuze ko kwihekura yabitewe no kuba uwamuteye inda yaramwihakanye, Visi Meya Uwampayizina yavuze ko uyu mukobwa yafashe icyemezo kidakwiye.

Yagize ati “Mu by’ ukuri uretse ko uyu mukobwa yihuse akumva gukuramo inda ari cyo gisubizo, ariko icyo ntabwo aricyo gisubizo yakagombye kuba afata”

Yongeyeho ati “Yakagombye gushyira hasi uwo muziranenge undi agasigara akurikiranwa, kuko nk’ ubu aho bigeze aha ngaha biragoye gupima ADN, gusa abaganga badufashe twumve niba icyo kintu gishoboka kuko kugira ngo umuntu amwemeze ko ariwe wayimuteye ntabwo byoroshye.”

Visi Meya Uwampayizina agira abakobwa inama yo kwirinda gusambana, cyangwa bagakoresha agakingirizo kuko umukobwa ashobora no kudasama ariko akanduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

SINDIHEBA Yusuf

Photo by Uwamurengeye Seti


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Cyprien munyaneza Kuya 4-03-2019

Kuki inkozizibibi muzihishira

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...