AMAKURU

UKWEZI
pax

Rubavu : Umusaza wari umaze iminsi aburiwe irengero yasanzwe mu mukoki yapfuye

Rubavu : Umusaza wari umaze iminsi aburiwe irengero yasanzwe mu mukoki yapfuye
29-05-2020 saa 07:52' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2462 | Ibitekerezo

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 76 y’amavuko wo mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba yasanzwe mu mukoki yapfuye bikekwa ko yaba yarahanutse agahita ahasiga ubuzima.

Uyu musaza witwaga Kabebe yabonetse ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020, muri uyu mukoki uherereye mu Mudugudu wa Bisesero, Akagari ka Kirerema , nyuma y’uko kuva ku wa mbere abo mu muryango we bari baramuburiye irengero.

Abo mu muryango we bavuga ko yari afite ingo ebyiri aho ku wa mbere yatashye muri Kanzenze ku rugo rwe rwa kabiri kuva icyo gihe bakaba batarongeye kumuca iryera.

Bivugwa ko uru rugo rwe rwa Kanzenze bamutegereje bakamubura hagashira iminsi ibiri ari nabwo bigiriye inama yo gutangira kumushakisha aho asanzwe anyura ari nabwo bamusanze muri uyu mukoki amazemo iminsi ibiri yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nyiransengiyumva Monique yabwiye UMUSEKE ko bakeka ko yaba yarahanutse muri uyu mukoki.

Yagize ati “Hafi yayo yakundaga kunyura ni ahantu hahanamye cyane niho basanze yaguyemo yapfuye.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ibizamini byo kwa Muganga turamenye ibyavuyemo ariko turakeka ko yahanutse.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...