AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ruhango : Abasore batatu bafashwe bagiye kugurisha inyama z’imbwa

Ruhango : Abasore batatu bafashwe bagiye kugurisha inyama z’imbwa
4-08-2020 saa 12:20' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2676 | Ibitekerezo

Abasore batatu bo mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Gikoma mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango bafashwe bafite inyama bavugaga ko ari iz’ihene nyuma biza gusangwa ari iz’imbwa kandi bari bagiye kuzigurisha abaturage.

Inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Ruhango nibo bafashe aba bagabo batatu barimo uwitwa Ihimbazwe Maurice w’imyaka 20, Yangeneye Emmanuel w’imyaka 22 na Nshimiyimana Theogene w’imyaka 27 y’amavuko.

Ubusanzwe ngo iyi mbwa abayibaze bari bayiguze n’uwitwa Gasatsi Alexis nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano muri Ruhango.

Amakuru avuga ko imbwa bayiguze ku Cyumweru tariki 2 Kanama 2020, noneho iza kuruma umuntu abayiguze bahita bafata icyemezo kuyibaga bajya kuyigurisha babwira abantu ko ari inyama z’ihene.

Umuntu warumwe n’iriya mbwa yitwa Dusingizimana akaba yarajyanywe ku bitaro bya Kinazi ngo avurwe.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko ntaho amategeko yahanira abo basore kubaga no kurya imbwa.

Umuvugizi w’Ubungenzacyaha (RIB), Dominique Bahorera yavuze ko aho bashobora gukurikiranwaho icyaha ari igihe ryaba ari itungo rishobora kwanduza nk’urugero rw’uwafata nk’inka azi ko irwaye akayiha abantu byaba ari icyaha.

RIB itangaza ko abo basore bashobora kudakurikiranwa mu rukiko, ahubwo babaye bafashwe kugira ngo babe barindiwe umutekano.

N’ubwo amategeko y’u Rwanda adahana umuntu wariye imbwa cyangwa indi nyamaswa itari mu biribwa bimenyerewe, umuco w’Abanyarwanda ufata kurya imbwa nk’ikidasanzwe.

Abasore batatu muri Ruhango bafatanywe inyama z’imbwa bagiye kuzigurisha mu baturage


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA