AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ruhango : Collège de Gitwe yirukanye burundu abanyeshuri 18 barimo Abarundi

Ruhango : Collège de Gitwe yirukanye burundu abanyeshuri 18 barimo Abarundi
8-04-2021 saa 07:56' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4548 | Ibitekerezo

Ishuri rya Collège de Gitwe riherereye mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, ryirukanye burundu abanyeshuri 18 barimo Abarundi bose bazize kunywa ibyobyabwenge.

Ubuyobobozi bw’iri shuri buvuga ko aba banyeshuri bihanangirijwe kenshi bishoboka ariko bakaguma ku kabo k’izi ngeso mbi.

Aba banyeshuri 18 birukanywe, harimo abigaga mu mwaka wa 3, uwa 5 no mu mwaka wa 6, bakaba barimo abanyeshuri b’Abanyarwanda n’Abarundi.

Nshimiyimana Gilbert uyobora iri shuri, yagize ati “Twafashe icyemezo cyo kubirukana tutitaye ku gihe bari bamaze n’imyaka bigamo.”

Avuga ko mu gufata iki cyemezo batashingiye ku bwenegihugu n’inkomoko ya buri Munyeshuri, akavuga ko hirukanywe abanyamakosa.

Yagize ati “Ishuri ntabwo ryakwihanganira imyitwarire nk’iyi.”

Avuga kandi ko aba bana banakoreshaga telephone kandi bazi neza ko bibujijwe bikaba binahanwa n’amabwiriza y’iri shuri.

Ubuyobozi bw’ishuri busanzwe bufite ububasha bwo guhagarika umunyeshuri waranzwe n’imyitwarire mibi inyuranyije n’amahame ngengamyitwarire yaryo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA