AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Rulindo: Hari kubakwa ishuri ry’ ikitegererezo rizatwara arenga miliyari

Rulindo: Hari kubakwa ishuri ry’ ikitegererezo rizatwara arenga miliyari
21-07-2019 saa 22:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1436 | Ibitekerezo 1

Mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo, akarere kari kuhubaka ishuri ry’ imvuga n’ ubumenyi ngiro rizafasha abanyeshuri bifuza kwiga amasomo y’ ubumenyi ngiro dore ko aya masomo Leta ivuga ko abayize babona akazi mu buryo bworoshye ugereranyije n’ abize andi masomo.

Iri shuri rya etage rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 540 bo mu kiciro cya kabiri cy’ amashuri yisumbuye ‘advanced level’.

Iri shuri rya etage ryatangiye kubakwa muri 2017, biteganijwe ko rizuzura ritwaye 1,450,000,000 Frw, amaze gukoreshwa kugeza ubu ni 716,600,000 nk’ uko Umuyobozi w’ akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere Mulindwa Prosper yabitangarije UKWEZI.

Visi Meya Mulindwa avuga ko agera kuri 733 400 000 asigaye ku ngengo y’ imari azakoreshwa mu kubaka amacumbi y’ abanyeshuri ‘dortoire’ , inzu abanyeshuri bariramo ‘refectoire’ no kugura ibikoresho byose bikenewe.

Nta gihindutse imirimo yo kubaka iri shuri izarangira muri Kamena 2020, kuryigiramo bitangire muri Mutarama 2021. Icyakora amasomo y’ igihe gito (short courses) ashobora gutangira mbere.

Muri rusange muri uyu mwaka usojwe w’ imihigo y’ uturere akarere ka Rulindo kubatse ibyumba by’ amashuri byatwaye agera 295,092,411 Frw

AMAFOTO agaragaza inzu izigirwamo n’ abanyeshuri ba Kisaro TVET






Bimwe mu bikoresho bizubakishwa amazu asigaye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
bimawuwa Kuya 21-07-2019

ikintu cyamara uko gutinda kwubaka no kugabanya frw akoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo nkibyo bya mashuri nuko hari bimwe byajya bihinduka kubaka ishuri rya magorofa ugashiraho balcon bishoora guhenda kurusha kwubaka ishuri ugakoresha uburyo bwa colido bushobora no kurunda abanyeshuri safety no kugabanya frw akoreshwa.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...