AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rulindo : Umusirikare yishe umugore we ahita atoroka

Rulindo : Umusirikare yishe umugore we ahita atoroka
9-05-2018 saa 14:29' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7078 | Ibitekerezo

Umusirikare witwa Janvier Nsengimana aravugwaho kwica umugore witwaga Akimana Claudine bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko bivugwa ko yamwishe kuwa mbere tariki 7 Gicurasi 2018, agahita atoroka kugeza ubu akaba ari gushakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.

Uyu Janvier wabarizwaga mu ngabo z’u Rwanda aho bivugwa ko yakoreraga mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, bivugwa ko atari abanye neza n’umugore we aho bahoraga bajya kuburanira mu nzego za Gisirikare bashinjanya gucana inyuma no guhishanya imitungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro yabwiye Ukwezi.com ko ku munsi w’ejo aribwo bashyinguye nyakwigendera ariko kugeza ubu umugabo unavugwaho kumuhitana akaba agishakishwa aho atari yabonerwa irengero.

Yakomeje avuga kandi ko uyu muryango wabanaga mu makimbirane ati “Icyo twamenye ni uko babanaga mu makimbirane ariko tukaba tutarababuranishije kuko baburaniraga mu nzego za gisirikare”

Gitifu Jeannette yavuze ko basabye abaturage kujya bibuka gutangira amakuru ku gihe cyane nko mu gihe babonye imiryango ifitanye ibibazo by’amakimbirane.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA