konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Rusizi: Abayobozi b’inzego z’ibanze barashinjwa ruswa, Meya akabakingira ikibaba

Rusizi: Abayobozi b’inzego z’ibanze barashinjwa ruswa, Meya akabakingira ikibaba
31-07-2018 saa 08:24' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2831 | Ibitekerezo 2

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi bagaragaza ko hakiri abayobozi bo mu nzego z’ibanze babasaba ka bitugukwaha kugirango babone kubaha serivise runaka ,bakaba bavuga ko ari ikibazo kibahangayikishije cyane.

Aba baturage bavuga ko byamaze kuba nk’akamenyero ko mbere y’uko bajya kwaka serivisi runaka mu nzego z’ibanze babanza gutegura akantu ko gutanga, mu gihe utagafite adahirahira kubagera imbere kuko nta cyo bamumarira.

Abenshi mu baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com bavuga ko abayobozi b’imidugudu ari bo bazwiho cyane kwaka ruswa, dore ko ari bo umuntu abanza kunyuraho mu gihe ari gushaka icyangombwa runaka.

Singirankabo Emmanuel wo mu murenge wa Gihundwe yagize ati “ Nyine urabyumva ko umuntu agomba guca kwa ba Mudugudu mu gihe ari gushaka icyangombwa runaka. Mbere yo kukiguha agusaba amafaranga tutazi icyo amara, rimwe bakayita ko ari ay’umuryango, ubundi ngo ni ay’amatora, mbese ubu twarumiwe. Urumva ko utabura kuyatanga mu gihe ukeneyeicyangombwa runaka byihutirwa.”

Bakundukize Geras we avuga ko umuntu ushaka kubaka kuri iki gihe we agomba kwibwiriza akabanza akanyanyagiza amafaranga mu bayobozi kugirango ahabwe uburenganzira bwo kuzamura inzu.

Yagize ati “ Kugira ngo ubone uburenganzira bwo kubaka byo bisigaye bigoye cyane. Ugomba kubanza gushaka abayobozi ukabahereza maze ukabona ukaba watangira kubaka. Ibi byo birazwi rwose cyane ko ushaka kubaka yibwiriza akabanza agashaka abayobozi. Urebye ruswa ntabwo izacika pe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem, aherutse gutangariza Kigalitoday ko yemeranya n’uko hari hamwe na hamwe muri izi nzego serivisi zikigenda buhoro bigatuma abaturage babyinubira, ariko ahakana ko nta ruswa izigaragaramo.

Yagize ati” Iyo udahaye umuturage serivisi ku gihe ashobora gutekereza ko uri kumusaba ruswa kandi wenda nta n’iyo utekereza kumusaba bitewe gusa n’uko utarangije inshingano zawe ku gihe.”

Akomeza agira ati” Njyewe ntawe urampamagara ngo ambwire ngo Meya umukozi wawe yansabye ruswa. Rero ibi abaturage bavuga umuntu ntiyabishingiraho ngo ahamye ko koko ruswa ihari.”

Uyu muyobozi avuga ko ubu Akarere kari muri gahunda yo kunoza imitangire ya Serivise cyane cyane muri izo nzego bakekera ruswa, kugira ngo imyumvire y’Abaturage ihinduke.

Mu minsi yashize umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency international Rwanda) wakoze ubushakashatsi mu mujyi wa Kigali n’uturere twatoranyijwe twunganira uyu mujyi uko ari dutandatu, ubushakashatsi bugaragaza ko Rusizi iza ku mwanya wa mbere mu kwaka ruswa abaturage, kugirango bahabwe serivisi.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko nta ruswa irangwa mu karere ayoboye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
K Kuya 2-08-2018

Nishimiye ko uyu mwanditsi yandika neza ikinyarwanda

niyinkunda java Kuya 31-07-2018

kabisa iwacu i rusizi iki kibazo kiraduhangikishije cyane kubera ruswa a abayobozi bahano iwacu mumurenge wamuganza harimo abayobozi wagirango baje gutungwa nabaturage ujya kwaka service kumurenge bakakwaka nibidashoboka murwego rwokukunaniza kugirango ibahe akantu turasabako mwazabatuvaniraha kuko ntacyo batumariye kuko niba yicaye muri biro ahicaye kubera umuturage umuturage adahari ntabwo yajya kuhicara MURAKOZE

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...