AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rusizi : RIB yataye muri yombi abayobozi 12 barimo ba Gitifu 3

Rusizi : RIB yataye muri yombi abayobozi 12 barimo ba Gitifu 3
15-09-2021 saa 14:37' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2853 | Ibitekerezo

Abantu 12 bari mu buyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Rusizi barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge itatu, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rubakurikiranyeho ibyaha birimo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba bantu bafashwe ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga, Habimana Emmanuel, bakabamo Bugingo ukuriye akanama gashinzwe amasoko muri uwo Murenge na Odette na we uri muri kariya kanama gashinzwe amasoko mu Murenge wa Gashonga.

Abandi bafunzwe ni Nyirangendahimana Mathilde, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, IMANI Jotham ukuriye akanama k’amasoko, n’abandi bantu bane bari muri ako kanama k’amasoko mu Murenge wa Rwimbogo.

Hanafunzwe MAREMBO Oscar wahoze ari Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Muhehwe, na Ntahomvukiye Nepomscene ukuriye site y’ubwubatsi kuri kiriya kigo cy’amashuri.

RIB ivuga ko undi yafunze ari NIYIBIZI Jean de Dieu wayoboraga Umurenge wa Gihundwe.

Aba bantu bakekwaho gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko, no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA