AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rwamagana : Impungenge ku bacukuzi b’ amabuye y’agaciro batagira ibikoresho bibarinda impanuka

Rwamagana : Impungenge  ku bacukuzi b’ amabuye y’agaciro batagira ibikoresho bibarinda impanuka
29-01-2019 saa 21:51' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 635 | Ibitekerezo

Abakora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro mu birombe biri mu Kagali ka Zinga Umurenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana bakorera Kampani yitwa UNM, bavuga ko bahangayikiye ubuzima bwabo kuko bakora nta bikoresho by’ubwirinzi bahawe byo kwambara mu gihe bari mu kazi.

Ibi babitangaje nyuma y’iminsi mike bagenzi babo bakoraga umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro bagwiriwe n’ikirombe 14 bakahasiga ubuzima.

Aba bakozi ba Kompanyi ya UNM bavuga ko umukoresha wabo adaha agaciro ubuzima bwabo ngo kuko atabashakira ibikoresho bakifashisha kwirinda impanuka za hato na hato mu giohe bai mu kazi.

Bavuga ko umuntu wese ukora mu birombe agomba kuba afite ingofero (Casque) yo kwinjirana mu kirombe, isarubeti ndetse n’inkweto zabugenewe (Butini) byabafasha kwirinda impanuka za hato na hato zishobora no kubatwara ubuzima.

Umwe mu bakozi bakora muri iyi kampani yatangarije Ukwezi ko bahangayikiye ubuzima bwabokuko umukoresha atabashakira ibikoresho, ariko ngo bakaba barabuze amahitamo kuko banga kwivumbura ngo batirukanwa.

Yagize ati “ Ubu dukora nta ngofero tugira, nta nkweto zabugenewe, mbese ubuzima bwacu buri mu kaga. Ikibazo cyacu twakigejeje ku buyobozi bw’akagali ariko ntacyo bwabikozeho. Ubu n’abafite ubwishingizi babarirwa ku ntoki.”

Undi yagize ati “Ubu dufite impungenge z’ubuzima bwacu kubera imikorere yacu muri iyi Kampani. Nta bikoresho tugira mbese dukora nk’abari kwiyahura.”

Umusaza uvuga ko amaze igihe kinini akorana n’iyi kampani yagize ati “Ingorane zihari ni iz’ubwirinzi ndetse n’ikirombe cyatangiye gutenguka bakaba batabireba ngo bagitunganye. Twagejeje ikibazo ku buyobozi ariko ntacyakozwe. Tubwira umuyobozi ibibazo dufite ntabyumve.”

Uretse ikibazo cy’ubwirinzi cyagaragajwe n’aba bakozi banavuga ko banamaze igihe badahembwa amafaranga bakoreye bikaba bibateza ibibazo mu miryango birimo n’ubukene.

Umuyobozi Mukuru wa Kampani ya UNM, Muhamed Razak avuga ko nta mwenda na muto afitiye abakozi ngo kuko n’amafaranga make batarahembwa yamaze kuyashyikiriza ushinzwe guhemba abakozi.

Yagize ati “Nta mwenda mbafitiye kuko nanabigaragaza. Amafaranga ari mu maboko ya manager. Muri uku kwezi namuhaye agera kuri Miliyoni agomba guhemba abakozi.”

Muhamed yanavuze ko ikibazo cy’ibikoresho by’ubwirinzi gihari koko ariko ngo giterwa n’abakozi bagenda babyiba bigatuma hari bagenzi babo babibura.

Yagize ati “Ibikoresho birimo ama casque ndetse n’inkweto zabugenewe duhora tubigura, ariko kubera ko abakozi benshi ari ba nyakabyizi, iyo umusaruro ubaye mucye barabyiba.”

Abakozi bakora mu birombe hirya no hino mu Rwanda bakorera ama Kampani anyuranye bakunze kumvikana bagaragaza ibibazo bahurira mu kazi babo birimo kutagira ubwishingizi, kutagira ibikoresho byabugenewe bikaba ari nabyo biza ku isonga mu guteza impanuka za hato na hato ku buryo benshi banahaburira ubuzima.

Bashinja ubuyobozi bwa kampani ya UNM kutabaha ibikoresho bibafasha mu bwirinzi

Ibi ni ibirombe bacukuramo amabuye y’agaciro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA