konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Rwanda: Hatashywe ku mugaragaro ishuri rya mbere ryigisha gukora porogaramu za mudasobwa

Rwanda: Hatashywe ku mugaragaro ishuri rya mbere ryigisha gukora porogaramu za mudasobwa
22-02-2019 saa 14:52' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3380 | Ibitekerezo

Leta y’ u Rwanda kuri uyu wa 22 Gashyantare 2019, yatashye ku mugaragaro ishuri ry’ imyuga TVET rifite umwihariko wo kugira ishuri rya mbere rigisha gukora porogaramu za mudasobwa mu Rwanda(Rwanda Coding Academy).

Iri shuri ryubatswe mu karere ka Nyabihu, Perezida Kagame yaryemereye abatuye Akarere ka Nyabihu mu mwaka wa 2014 ubwo yagasuraga bakamusaba ishuri ry’ imyuga n’ ubumenyi ngiro.

Nyabihu TVET School yatangiye kwigirwamo muri 2018, ariko muri iki kigo imbere uyu mwaka wa 2019 hatangiyemo irindi shuri ryihariye mu kwigisha gukora porogaramu za mudasobwa no kurinda umutekano w’ amakuru abitsemo ariryo ‘Rwanda Coding Academy’.

Iri shuri ryigirwamo n’ abanyeshuri barangije ikiciro rusange bafite amanota meza mu mibare kandi bazi Icyongereza bagera.

Minisitiri w’ Uburezi Dr Eugene Mutimura na Minisitiri w’ Ikonabuhanga no guhanga ibishya Ingabire Paula mu kiganiro bahaye itangazamakuru mu muhango wo gutaha ku mugaragaro iri shuri bavuze ko amashuri nk’ aya yigisha gukora porogaramu za mudasobwa azashyirwa no mu zindi Ntara z’ igihugu.

Leta y’ u Rwanda yajyaga itumiza hanze inzobere mu bya porogaramu zo kuyifasha kurinda umutekano w’ amabanga abitse muri mudasobwa. Iri shuri ryitezweho kuba igisubizo ku bantu bafite ubumenyi mu byerekeye kurinda mudasobwa.

Minisitiri y’ Uburezi yatangaje ko Rwanda Coding Academy guverinoma y’ u Rwanda yarihaye inshingano yo kujya ryigisha gukora software, umutekano wa za mudasobwa, no gushyiramo porogaramu. Ibi byose bakabyiga mu gihe cy’ imyaka 3. Magingo iri shuri rifite abanyeshuri 60 abakobwa 30 n’ abahungu 30.

Nyabihu TVET School yigisha 129 imyuga irimo guteka, gutunganya umusaruro w’ ibikomoka ku buhinzi, gusudira no gutunganya impu zigakorwamo ibikoresho bitandukanye.

Ubuyobozi bw’ Ikigo cy’ igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro WDA buvuga ko iri shuri rizibanda ku gutuganya umusaruro w’ amata kuko mu karere ka Nyabihu uyu musaruro uhaboneka cyane.

Ishuri ry’imyuga rya Nyabihu, Nyabihu TVET school, ryubatswe ku buso bwa Ha 12, rifite agaciro ka miliyari zisaga 4 z’amafranga y’u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...