AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Sainte Famille : Abanyeshuri 20 bigaragambije kuko bagiye gusoza ‘Tronc-Commun’ birukanywe burundu

Sainte Famille : Abanyeshuri 20 bigaragambije kuko bagiye gusoza ‘Tronc-Commun’ birukanywe burundu
20-06-2021 saa 09:41' | By Martin | Yasomwe n'abantu 2850 | Ibitekerezo 2

Abanyeshuri 20 bo mu Rwunge rw’amashuri rwitiriwe Umuryango Mutagatifu (Groupe Scolaire Sainte Famille) ryo mu Karere ka Nyarugenge, birukanywe nyuma yo gukora ibikorwa bisa nk’imyigaragambyo ubwo bishimiraraga ko barangije ibizamini bisanzwe bakaba bategereje gukora ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ubwo aba banyeshuri bakoraga igisa no kwigaragambya bishimira ko bategereje gukora ikizamini cya Leta kugira ngo bajye mu mwaka wa Kane maze bagatera amabuye menshi mu kirere amwe akagwa ku mabati y’amashuri.

Ni nako kandi abandi banyeshuri basohokaga mu mashuri barashungera ku buryo byaje no kuviramo umwe muri bo gukomereka.

Uru rugomo rw’aba banyeshuri rwo gutera amabuye rwaje guhoshwa n’imodoka eshatu za Polisi zahise zijya muri iki kigo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yahamije iby’aya makuru avuga ko aba banyeshuri bateraga amabuye hejuru ndetse ko hari n’umwe wakomeretse gusa ahakana ko ibyabaye ari imyigaragambyo.

Ati “Ntabwo twabyita ko ari imyigaragamyo ni utugeso tw’abana bajyaga kwishimira ko basoje ibizamini by’umwaka wa Gatatu bakumva ko ari ibitangaza noneho batera amabuye hejuru noneho abandi barasohoka ibyo bibuye bigira undi mwana bikomeretsa kuko n’abandi bari basohotse.”

Ngabonziza yavuze ko aba banyeshuri bahanishijwe kwirukanwa ku ishuri ndetse bategekwa gusana ibyangijwe byose.

Yagize ati “Ibihano twabahaye birimo gusana buri cyose cyangiritse, icya kabiri abanyeshuri bari inyuma y’ibi ntibongera gusubira kugaruka kuri iri shuri.”

Yongeyeho ko abayobozi b’iri shuri ndetse n’abarimu bakwiye kwita ku myitwarire y’abanyeshuri biga muri icyo kigo.

Bikomeje kugaragara ko ikibazo cy’imyitwarire igayitse y’abanyeshuri kimaze gufata indi ntera bityo ko hakwiye gushyirwamo imbaraga zose.

Ibi byabaye nyuma y’aho ku ishuri ribanza ry’Umucyo mu Karere ka Rutsiro nabwo umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza asagariye umwarimu wari ufite inda nkuru akamuhirika hasi maze agahita ajyanwa mu bitaro igitaraganya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
UWIMANA Emmanuel Kuya 21-06-2021

Cyera habagaho Itorero ry’Igihugu abana bagatozwa umuco isuku gushyira mu gaciro gukunda Igihugu byaba ngombwa ukacyitangira, abubu rero barimo gutozwa na Youtube,n’abahanzi banyuranye, baranywa ibiyobyabwenge ku ishuli urumogi ngufu barambara ibidakwiye. Iyo rero bamaze gususha bategereje ikizamini cya Leta ntawuvuga bakora ibyo bashatse ibirahuri by’ishuli barabimena ntiwamwirukana ntiwamurihisha ibyo yangije, baratuka abayobozi reka sinakubwira. Iki kintu rwose Leta nigitekerezeho hashyirweho itegeko rikakaye rigarura abana mu muco Nyarwanda mu gushyira mu gaciro sinon tuzisama twasandaye,

Mparambo Kuya 20-06-2021

Igihano aba banyeshuri bahawe ni cyo cyari kibakwiye rwose.
Uru rubyiruko rw ;iyi minsi rwitwara nk’ibirara rukwiye gufatirwa ibyemezo bikakaye.
N’ubundi ibi byose bituruka ku kudahana kwimakwajwe, abana bakigiraibyigenge n’ababyeyi bamwe batakivuga .
Abandi bitwara nka bo cyangwa ababyeyi n’abayobozi barebera imyitwarire y’abana basa n’abatagira uburere, niba baraniairanye, bajye birukanwa burundu.
Iyaba byabaga itegeko mu bigo rwose ahubwo igihugu kikaamira abandi bakononekara. Na karen ta kirayi kiboze kibikwa mu mufuka w’ibizima.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA