konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Sankara ngo ntabwo yari aziko hari abasivile bapfuye yasabye imbabazi Perezida Kagame

Sankara ngo ntabwo yari aziko hari abasivile bapfuye yasabye imbabazi Perezida Kagame
23-05-2019 saa 09:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4314 | Ibitekerezo 2

Nsabimana Callixte (Sankara) muri iki gitondo yagejejwe imbere y’ urukiko rwa Gasabo asomerwa ibyaha 16 aregwa birimo ibyo yakoreye mu Rwanda n’ ibyo hakoreye hanze y’ u Rwanda.

Nsabimana yinjiye mu cyumba cy’ iburanisha 8h5’, umucamanza n’ umwanditsi binjira 8h45’.

Ku rukiko rwa Gasabo umutekano wakajijwe cyane. Uru rubanza rwitabiriwe n’ abiganjemo abanyamakuru bo mu Rwanda n’ abanyamakuru mpuzamahanga.

Inteko iburanisha yatangiye isoma umwirondoro wa Nsabimana Callixte. Akomoka mu Ntara y’ Amagepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Rwabicuma, Akagari ka Gacu. Umwanditsi w’ urukiko yavuze ko umudugudu atawibuka.

Ubushanjacyaha bwasabiye Nsabimana Callixte gufungwa iminsi 30 y’ agateganyo nyuma yo gutangariza urukiko ibyaha 16 bumukurikiranyeho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bumukurikiranyeho ibyaha birimo, Kurema umutwe w’ingabo zitemewe, icyaha k’iterabwoba ku nyungu za politike, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi, kugambana no gushishikariza abandi iterabwobwa, icyaha cyo gufata bugwate, gukwiza amakuru atari yo cyangwa bigamije kwangisha Leta y’ u Rwanda abaturage, icyaha cyo guhakana Jenoside.

Ngo bumukurikiranyeho kandi icyaha cyo kwiba yitwaje intwaro, icyaha cyo gutwika, icyaha cyo kugirana umubano hagamijwe gushoza intambara, icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa k’ubushake n’ icyaha cya gutanga kwakira no gushishikariza iterabwoba.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri ibi byaha harimo ibyo uregwa yakoreye Nyaruguru na Nyamagabe n’ ibyo yakoreye muri Afurika y’ Epfo.

Nsabimana Callixte aregwa gushinga no kuyobora ishyaka ryitwa Rwandese Revolutionary Movement, RRM, yashinze afatanyije n’abandi bantu benshi tariki ya 28 Ukwakira 2017 muri Afurika y’Epfo. Ngo yafatanyije n’abandi bantu barindwi barimo Noble Marara. Ngo ryakomeje gushaka abayoboke ku buryo ubu bageze ku bayoboke 200, n’imiterere yaryo yaravuguruwe rigaba amashami ahantu hatandukanye ku Isi, rigira n’abarihagararira muri Amerika, Canada, mu Budage, u Bubiligi, Zambia, Malawi na Afurika y’Epfo.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko ishyaka RRM ryashyinzwe na Nsabimana ryaje kwihuza n’ andi mashyaka nka PDR Ihumure, CNRD Ubwiyunge iyobowe na Gen Irategeka Wilson, bivamo ihuriro MRCD iyobowe na Paul Rusesabagina nka Perezida, Gen Irategeka ni Visi Perezida wa mbere naho Nsabimana Callixte akaba Visi Perezida wa kabiri. Mu kugabana inshingano kandi ngo Nsabimana yahawe kuba umuvugizi.

Ngo inkunga bazihabwa na Leta y’ u Burundi, iya Uganda ndetse n’ abanyarwanda bari mu bihugu nka Afurika y’Epfo, Mozambique, Canada, u Bubiligi, Amerika, Zambia, Malawi, Australia n’u Bwongereza.


Uko Sankara yisobanuye

Ubushinjacyaha bumaze kuvuga ibyo burega Nsabimana birimo igitero cy’ i Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata cyaguyemo abantu batatu.

Nsabimana yemeye ibyaha byose aregwa. Yavuze ko atari aziko ingabo zabo zishe abasivile, ngo nawe yarabyumvise biramubabaza. Nsabimana yavuze ko ingabo za FLN zakoze ibinyuranyije n’ amategeko kuko ngo ntabwo bigeze bazituma kwica abasivile amabwiriza bari bazihaye yari ukurwana n’ abasirikare b’ u Rwanda.

Sankara yasabye imbabazi umucamanza, Abanyarwanda na Perezida Kagame. Yagize ati "Niyo mpamvu imbere yanyu nyakubahwa mucamanza, nsaba imbabazi mbikuye ku mutima abantu bose bagizweho ingaruka na biriya bitero, abitabye Imana navuga Imana ibahe iruhuko ridashira, nkaba nsaba imbabazi Abanyarwanda, nkasaba n’imbabazi Umukuru w’Igihugu."

Nsabimana yavuze ko FLN atari umutwe utanga icyizere ngo yitandukanije n’ ibindi byose uzakora. Icyaha cyo gukorana na Leta z’ ibindi bihugu yacyemeye avuga ko agisabira imbabazi.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko gukurikirana Sankara afunze ari bwo buryo bwonyine bwabworohera mu kumubonera ku gihe kugira ngo iperereza rikorwe neza kuko adafite ahantu atuye hazwi.

Me Moise wunganira uregwa yavuze ko izi mpamvu z’ubushinjacyaha zidafite ishingiro kuko umukiliya we agifatwa nk’umwere mu gihe atarahamwa na byo. Umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo uzasomwa tariki 28 z’uku kwezi kwa Gicurasi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
hatari Kuya 23-05-2019

ahubwo bamujyane i Lahaye. ngo ni ingabo? kuki batigeze batera ahari ibirindiro byabasirikare bagahitamo gutera abasiviri baba barimo kwishakira ubuzima?
iyo aba ari muri USA bari kumunyuzamo amashanyarazi ubundi ibye bikarangira. ariko twe tubikoze baduhitana

chanto Kuya 23-05-2019

Ngahonamwe munyumvire, nubundi ibijyagupfa bipfakare. Umutwumwe wavuyemo imitwe nkiyoyose ijana warikuzavamiki kizima koko???? Ngaho ngowatangiyari FOCA, izakuba FDLR, nyuma izakuba FLR. Hanyuma yihuza na PDR ihumure iba RRM, yongera yihuza na CNRD ubwiyunge ihitihinduka MRCD, hanyuma muli 2017 ihinduka RRM, none ngubu yitwa FLN, nanjye byancanze....... Harinubwo numva mwiyise P5 (PI FAYIVE), ubundinkumva ngo RNC. Hahahahahah ...... ibyanyu numuti wamenyo rwose, yewe umenya integonyamukuru yanyu kwarukuzuza inyugutizose zigize alphabet

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...