AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Shyiramo umuziki ubyinire mu cyumba, reba Televiziyo, zinga imyenda,…-Polisi yagaragaje ibyakorwa muri GumaMuRugo

Shyiramo umuziki ubyinire mu cyumba, reba Televiziyo, zinga imyenda,…-Polisi yagaragaje ibyakorwa muri GumaMuRugo
28-07-2021 saa 08:48' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2031 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda yagiriye inama abaturarwanda bari mu bice byashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo y’ibyo bashobora gukora muri iki gihe birimo kuba bashobora gushyiramo umuziki ubundi bakawubyinira mu cyumba ndetse no gusoma ibitabo.

Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, yagaragaje imbaraga n’ubushobozi bihanitse muri izi nshingano kuva iki cyorezo cyatangira.

Gusa nanone ni urwego rwahuye n’imbogamizi nyinshi kubera bamwe mu barenga kuri aya mabwiriza barimo n’abakoresha amayeri menshi.

Muri ibi ibihe bya Guma mu Rugo yashyizwe mu bice binyuranye birimo Umujyi wa Kigali, hari bamwe bakomeje gushaka kurenga kuri iyi gahunda.

Polisi y’u Rwanda yagaragaje bimwe mu bikorwa bishobora gutuma abantu babasha kubahiriza aya mabwiriza bakaba babihugiyemo ntibarambirwe mu rugo.

Muri ibyo bikorwa kuba abantu basoma amategeko y’umuhanda kugira ngo bitegure neza kuzakorera uruhushya rw’agateganyo igihe ibizamini bizasubukurirwa.

Harimo kandi kuba abashobora gukorera mu rugo, kuba bakwita ku kazi kabo, “Soma ibitabo, reba televiziyo, kora siporo mu rugo, shyiraho umuziki ukunda uwubyinire mu cyumba cyawe cyangwa mu ruganiriro, kina imikiko itandukanye, tunganya neza akabati kawe/zinga imyenda.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera aherutse gutagaza ko iyi hashyizweho gahunda ya guma mu rugo, hari bamwe ingo zibana nto cyangwa hashyirwaho guma mu Karere nabwo Akarere kakababana gato ku buryo ba bashyungumbwa kurenga izo mbibi zashyizweho.

Yanavuze ko muri ibi bihe bya Guma mu Rugo ya bimwe mu bice, hari bamwe baka impushya zo kugenda ariko ntibazikoreshe icyo bazisabiye nko kuba hari abaka uruhushya rwo kujya kwa muganga ariko bakigira mu bindi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA