konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Twakuze tuzi ko umukobwa adasogongerwa, ariko ntidutinyuka kubibwira abana bacu – Ingabire Immaculée

Twakuze tuzi ko umukobwa adasogongerwa, ariko ntidutinyuka kubibwira abana bacu – Ingabire Immaculée
6-01-2019 saa 13:29' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3579 | Ibitekerezo 3

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko ababyeyi b’iki gihe basa n’abatatiye inshingano zabo zo kurera, agaragaza ko badatinyuka kwicaza abana b’abakobwa ngo babaganirize ku buzima bw’imyororokere, bigatuma bishora mu ngeso z’ubusambanyi bakiri bato.

Ibi Ingabire Marie Immaculée yabigarutseho kuri uyu wa 5 Mutarama 2019, ubwo yatangaga ikiganiro mu ihuriro ry’Inteko rusange y’urugaga rw’abagore bibumbiye mu muryango wa FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Ni Inteko rusange iterana rimwe mu myaka ibiri, aho abagore bimbuye mu muryango wa FPR Inkotanyi muri uyu murenge wa Kinyinya bahurira hamwe, bakareba ibyo bagezeho mu myaka ibiri iba itambutse, bakanafatira hamwe imihigo y’ibyo bazakora mu yindi myaka 2 iri imbere.

Ingabire Marie Immaculée wari umwe mu bashyitsi bakuru batumiwe muri iyi nteko, mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye, yagendeye ku Nsanganyamatsiko yagiraga iti “ Uruhare rw’umugore mu kubaka igihugu”, avuga ko hari ibyo abagore badashyiramo imbaraga kandi aribyo bakagombye guheraho bubaka. igihugu.

Avuga ko ntacyo FPR itakoze ngo iteze imbere umugore, gusa ngo abagore barayitengushye bava mu birindiro basa n’abihungije inshingano zabo z’ibanze zirimo no kubaka umuryango.

Yagize ati “ Hari ahantu twavuye mu birindiro nk’abagore. Ubu ngubu umuryango Nyarwanda urabangamiwe mu buryo bukomeye kandi ibyo bibangamira biraduhekura, bigahekura n’igihugu. Ababyeyi twashumuye abana , barirera, biyitaho, bariyobora bigatuma abana bajya mu biyobyabwenge, bakajya mu ngeso z’ubusambanyi kubera kubura uburere bw’ababyeyi.”

Avuga ko ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda zitateganyijwe kimaze gufata indi ntera kigirwamo uruhare n’ababyeyi bategera abana babo ngo babaganirize babagire inama.

Ati “Mumaze iminsi mubona twirukanka turwanya inda ziterwa abana b’abangavu. Biriya bintu ni amahano! Ntabwo umwana yagakwiye kubyara undi.Ubundi umwana wawe yageze aho abyara kubera iki? Mwaraganiriye? Wigeze umuganiriza ku buzima bw’imyirorokere? Iyo mbireba nsubiza amaso inyuma nkareba uko twarezwe.”

Ingabire yavuze ko ababyeyi bakwiye gusubiza amaso inyuma bakareba uko barezwe maze akaba ari nako barera abana babo.

Ati “Kuki igitsure twakuranye tutagishyira ku bana bacu, kuki inama twagiriwe tutazigira abana bacu, kuki ubucuti twagiranaga n’abayeyi bacu tutabugirana n’abana bacu? Harabura iki? Twebwe mama utubyara yaratwicazaga akatubwira ati ‘umukobwa ni nk’amata ntasogongerwa!’ Tugakura tuzi ko umukobwa ari nk’amata adasogongerwa. Yatubwiraga ko tutari urwagwa, tutari ibigage ko aribyo bisogongerwa,, ko ahubwo turi abakobwa.”

Avuga ko kutita ku nshingano kw’ababyeyi ariyo ntandaro y’ibiri gukorerwa abana birimo gusambanywa, gucuruzwa, kwijandika mu biyobyabwenge bitewe n’uko batabonye umwanya wo kuganirizwa n’ababyeyi ngo babagire inama, bahabwe uburere bukwiye.

Ingabire Marie Immaculée yemeza ko ababyeyi bafite uruhare mu bibazo urubyiruko ruri guhura nabyo

Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kinyinya, Mukandego Claudine avuga ko mubyo bahagurukiye harimo no kwita ku muryango mu rwego rwo gukumira ibikorwa bibi bikorerwa abana bakiri bato.

Yagize ati “ Ni ikibazo gihangayikishije Abanyarwanda, ariko twatangije ubukangurambaga binyuze mu mugoroba w’ababyeyi bagakangurirwa kuganira n’abana babo, bakabereka uburyo bashobora gushukwa mu buryo bworoshye ndetse bakanerekwa ingaruka bahura nazo mu gihe bahuye n’ibyo bishuko.”

Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kinyinya, Mukandego Claudine

Umubyeyi witwa Mujawayezu Cartas utuye mu Mudugudu wa Kagarama, Akagali ka Kagugu Umurenge wa Kinyina yemeza ko ababyeyi basa n’abahunze inshingano zo kwita ku bana babo bikaba aribyo ntandaro y’ibibazo by’uburara, guterwa inda n’ibindi byasaritse urubyiruko.

Avuga ko ababyeyi biyegereje abana babo bakabaganiriza byaba igisubizo gikiwe mu kugabanya abana bishora mu busambanyi, ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye.

Ibibazo by’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge ndetse n’abana b’abangavu batwara inda zitateganyijwe, ni bimwe mu bihangayikishije leta y’u Rwanda, aho yafashe ingamba zikomeye mu kubirwanya , nko gushakisha abagabo bateye abana b’abangavu inda bakabiryozwa, ndetse no guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu.

Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kinyinya bishimiye ibyo bamaze kugeraho

Bacinye akadiho bishimira byinshi bamaze kugeraho

Abihangiye umurimo bamuritse bimwe mubyo bamaze kugeraho


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
edmond Kuya 8-01-2019

gusambana sibyo bigaragaza urukundo,ahubwo rugarazwa nibikorwa byindanga gaciro!

gatera Kuya 8-01-2019

Nubwo millions nyinshi z’abakobwa n’abahungu basigaye basuzugura Imana bagasambana batararongorwa,Imana yategetse yuko igihe bakoze ubukwe ugasanga batari Vierge bagomba kwicwa.Byisomere muli Gutegeka/Deuteronomy 20:22,24.Ikindi gihano imana izabaha,ni ukubura ubuzima bw’iteka muli paradizo,ku bantu bose bakora ibyo Imana itubuza.

mazina Kuya 7-01-2019

Nibyo koko,guhera mu myaka ya za 1970 usubiza inyuma,abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari amasugi (vierge).None ubu gusambana byitwa "kuba mu rukundo".Kwambara imyenda yerekana ibibero n’amabere,ntacyo bibwiye abakobwa.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...