konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

U Rwanda ruzohereza icyogajuru mu kirere bitarenze Gicurasi 2019

U Rwanda ruzohereza icyogajuru mu kirere bitarenze Gicurasi 2019
25-01-2019 saa 10:56' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3719 | Ibitekerezo 3

Muri 2017 nibwo u Rwanda rwihaye intego y’ uko muri 2020 ruzohereza mu kirere statelite (icyogajuru), iyi ntego u Rwanda ruzayigeraho uyu mwaka wa 2019 nk’ iko byatangajwe n’ ibiro ntaramakuru y’ ubukungu muri Afurika (Ecofin).

Iki cyogajuru kizoherezwa mu kirere n’ u Rwanda k’ ubufatanye n’ Ubuyapani. Muri Gicurasi umwaka ushize wa 2018 nibwo u Rwanda n’ Ubuyapani bashyize umukono ku masezerano yo gutangira kubaka iki cyogajuru.

Amakuru y’ uko iki cyogajuru kizoherezwa mu kirere muri uyu mwaka wa 2019 yatangajwe na Ambasaderi w’ Ubuyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita uri kumwe na Perezida Kagame mu ifoto. Ambasaderi Tayakuki yongeyeho ko iyi satellite ari umusaruro w’ ubufatanye buri hagati y’ u Rwanda n’ ikigo cy’ Abayapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga ‘the Japan International Cooperation Agency (JICA)’ hamwe n’ Ikigo cy’ Abayapani gishinzwe ibyogajuru (JAXA). Ngo iki cyogajuru kizoherezwa mu kirere mbere y’ uko inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ Afurika transform Africa 2019 iteranira I Kigali muri Gicurasi.

Mu myaka ibiri ishize, Robert Ford, Umuyobozi wungirije ushinzwe ikoranabuhanga n’ itumanaho mu Rwanda yavuze ko iyi satellite izafasha guverinoma y’ u Rwanda kumenya byoroshye amakuru y’ ibibera mu giturage, igafasha kugenzura igihugu harimo no kumenya uko ikirere gihagaze ndetse ikanifashishwa mu itumanaho rwa gisirikare.

Uretse kuba iki cyogajuru kizifashishwa mu kongera ubukungu bushingiye k’ ubumenyi , Urujeni Bakuramutsa Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga y’ u Rwanda avuga ko kizanongera ubutwererane hagati y’ u Rwanda n’ Ubuyapani.

Prof Shinichi Nakasuka wo muri Kaminuza ya Tokyo umwaka ushize yavuze ko iyi Kaminuza ikora ibyogajuru guhera mu 2000, ubu ngo ntibikiri ngombwa ko bakora ibyogajuru binini ahubwo basigaye bakora ibyogajuru bipima ibiro 3. Iki cyogajuru cy’ ibiro bitatu gitwara ingengo y’ imari ya miliyoni 173 z’ amafaranga y’ u Rwanda mu gihe bagikora ibyogajuru bya rutura kimwe cyatwaraga agera kuri miliyoni 300 z’ amafaranga y’ u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
gakuba Kuya 26-01-2019

Ahubwo twaratinze igiciro cyayo ni milioni 173 za manya Rwanda cyangwa za madolali amafaranga angana nagura. V8 2 na bantu kugiti cyabo batunze izirenze !!

Natasha Kuya 25-01-2019

Umusaza wacu tuzamugwa inyuma Kabisa. Iyi nkuru ni nziza. Ariko twizere ko ibiciro byo guhamagara na phone, internet byose bizahita bigabanuka.

gatare Kuya 25-01-2019

Ibyogajuru (Satellites) bifite akamaro kenshi:Agriculture,Climate,mining,banking,military,etc...Ikibazo nuko ahanini Satellites zikoreshwa mu gisirikare.Urugero,Missiles nyinshi ziyoborwa na Satellites.Gusa tujye tumenya ko Missiles Technology irimo gutuma iyi si irushaho kuba nabi.Mu bihugu bikomeye mu bya gisirikare,Kalashnikov ntacyo ikivuze.Wicara iwawe ukohereza Missile kandi ntihusha.Hypersonic Missiles president PUTIN aherutse kwerekana,zatumwe Abanyamerika bagira ubwoba.Kubera ko bo batazifite.Russia imaze kubasiga mu bya gisirikare.Ibi nta handi bijyana uretse ku Mperuka y’isi.Uretse ko Imana izabatanga igatwika intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Ibyo bizaba ku Munsi w’Imperuka wegereje.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...