AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

U Rwanda rumaze guhomba akayabo ka miliyari 35rwf kubera covid-19

U Rwanda rumaze guhomba akayabo ka miliyari 35rwf  kubera covid-19
16-04-2020 saa 21:57' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1178 | Ibitekerezo

Ihuriro ry’abakora mu bukerarugendo,abanyamahoteli n’abategura inama mpuzamahanga batangaje ko mu kwezi kumwe covid-19 imaze igeze mu Rwanda bamaze guhomba miliyari 35.

Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo u Rwanda rwatangaje ko habonetse umurwayi wa mbere ufite iyi virusi.

Mu minsi mike yakuriyeho u Rwanda rwahise ruhagarika ibikorwa byinshi mu rwego rwo kugabanya urujya n’uruza kuko iyi virusi ikwirakwizwa n’abantu.

Frank Mugisha uyobora iri huriro yabwiye Ijwi ry’Amerika ko icyegeranyo cyatumye bamenya ko bamaze guhomba miliyari 35 bagikoreye kuri 24% by’abagize ihuriro. Ngo iyo bagera ku banyamuryango bose igihombo kiba cyarushijeho kwiyongera.

Mugisha avuga ko muri aya mezi u Rwanda n’Isi muri rusange bahagaritse ibikorwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya covid-19 ubusanzwe aribwo ubukerarugendo buba butangiye kwinjiza amafaranga menshi.

Ati “Muri iki gihe ntabwo binjiza ayo bakagombye kwinjiza. Ubundi ubukerarugendo hari umwihariko bugira. Bugira ibihe byo kwakira abakiriya, ibihe byo gushakisha abakiriya, ubu twe twari turi kwitegura kwinjira mu bihe byo kwakira abakiriya, ukwa 5, 6,8 aba ari igihe cyo gusarura, corana itera mu kwa 3 aho twarimo twitegura kwakira umusaruro, mu by’ukuri nta kintu abacuruzi binjije, bivuze ngo uzonere urebe nanone umwaka utaha nk’igihe nk’iki ngiki”.

Iri huriro ryakoze icyeregeranyo mu rwego rwo kugaragaza uko ibihombo bihagaze mu banyamuryango baryo.

Ibigo bitembereza ba mukerarugendo nibyo byahombye cyane kuko bimaze guhomba miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda, amahoteli yahombye miliyari 13, ikigo gitegura inama mpuzamahango cyo cyahombye miliyari 1.

Muri rusange mu kwezi kwa 3 gusa urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rwahombye asaga miliyari 34 n’ibihumbi 900.

Ubukerarugendo busanzwe bwihariye 50% by’amafaranga igihugu kinjiza buri mwaka.

Mugisha asanga, urwego rubakuriye arirwo RDB rwabafasha kubona ikigega cy’ingoboka cyabaha inguzanyo ziri ku giciro gito kuko aribyo babona byabafasha guhangana n’ibi bihombo.

Ikindi abona Leta yakora ni uko yabafasha abafite amadeni ya banki muri bo, banki zikaba ziretse kubishyuza kandi byaba nabyiza banki zigafashwa nazo ku buryo zibasonera inyungu.

Banki nkuru y’u Rwanda iherutse gusaba amabanki y’ubucuruzi kuba ahagaritse kwishyura abayabereyemo imyenda. BNR yahaye aya mabanki miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo nayo atagwa mu bihombo.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Umutesi Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza.
    1. Yari umuhanga cyane- yanyigishije mumwka wa 4, 5 Secondaire kuri Ecole Sociale ku Karubanda isomo rya psychologie. Rwose ntibyashobokaga ko asohoka ntacyo wumvise! Kugeza ubu ndacyibuka neza amasomo yanyigishije kandi hashize imyaka myinshi.

    2.Yari umujyanama-nagiye ngira amahirwe menshi yo guhura nawe ariko byabaga bigoye ko mwatandukana ntacyo usigaranye

    3.Yakundaga urubyiruko. "J’aime la jeunesse" iri ni ijambo yakundaga kuvuga kenshi. Ngo yasanze urubyiruko iyo uruhaye umurongo mwiza bavamo abagore n’ababo babereye igihugu.

    4.Yari umurwanashyaka- ntago yemeraga umuntu utsindwa.

    6.Yari umunyakuri-cyaraziraga kumubeshya rwose kumwe umwana akosa ariko iyo yavugaga ukuri yaramubabariraga.

    Kagemanyi kandi yanambereye prefet des etudes ku Karubanda muri icyo gihe nyine yatwigishaga. Muri 1995 bigana 1997 ntago abantu bari bameze neza. Igihugu cyari kivuye muri jenoside za trauma ari nyinshi mbese we umurimo we yongeyeho na cancelling kuko abana benshi bari barahahamutse. Yatanze umusanzu we maze periode ya crise ikomeye tubasha kuyinyuramo turiga turarangiza.

    Sibyo gusa rero njye twakoranye muri UR ari HR. Nongeye kumubona numvise mbonye umubyeyi rwose, nabwo ntabwo yatoranyaga abakozi bose bahabwaga Service bakeneye.

    7.Yangaga injustice- ntabwo umuyobozi yashoboraga kukurenganya kabone niyo wowe waba uri umukozi muto. Yarahagurukaga akarwanya ihohotera iryariryo ryose. Iyo wamushyikirizaga ikibazo icyaricyo cyose yashakaga umuti.

    8.Agahora yisekera-yagiraga urukundo rukamutera ibyishimo

    9.Yari sage cyane. Yarashishozaga ntago yahubukaga. Kubera kubana n’abantu benshi byashoboka ko hari nabamugeragaho baje guteranya abandi kugira ngo babone indonke, yabanzaga gutohoza akamenya ukuri kose.

    Nakuvuga byinshi sinasoza. Igendere Mubyeyi uruhukire mumahoro.

    ">RIP Kagemanyi Mpabuka Leonard. Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza. 1. Yari umuhanga (...)

  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...