AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

U Rwanda rwahagaritse by’agateganyo ingendo z’indege zitari iz’imizigo n’ubutabazi

U Rwanda rwahagaritse by’agateganyo ingendo z’indege zitari iz’imizigo n’ubutabazi
19-03-2020 saa 01:43' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 1718 | Ibitekerezo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Werurwe 2020 nibwo u Rwanda rwatangaje ko ingendo z’indege zose zihagaritswe mu gihe cy’iminsi 30 nyuma yo kubona abandi barwayi batatu ba Coronavirus biyongera ku munani bari basanzwe bose hamwe bakaba cumi n’umwe,

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko ingendo z’indege zinyura ku kibuga cy’indege cya Kigali harimo na Kompanyi y’u Rwanda (RwandAir) zahagaritswe mu gihe cy’iminsi 30 ishobora no kongerwa, hakazajya hagenda izikoreye imizigo n’izikora ibikorwa by’ubutabazi gusa.

Uyu mwanzuro waje no gutangazwa n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe wakoresheje Twitter akandika ko ‘ingendo zose z’indege mu Rwanda harimo na RwandAir zihagaritswe mu gihe cy’iminsi 30 uhereye tariki 20 Werurwe 2020 mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19.’

Umwanzuro wo guhagarika ingendo z’indege uzatangira kubahirizwa guhera tariki 20 Werurwe 2020 saa sita z’ijoro.

Abarwayi batatu ba Coronavirus bamenyekanye kuri uyu wa Gatatu harimo Abanyarwanda babiri n’Umuhinde umwe, akaba n’umufasha w’uwayigaragayeho bwa mbere, bombi bakaba baragereye mu Rwanda rimwe.

• Umugore w’Umuhindekazi w’imyaka 37 wageze mu Rwanda ku itariki 8 Werurwe 2020 aturutse mu Mujyi wa Mumbai mu Buhinde akaba n’umugore w’umwe mu baherutse kugaragaraho iyi ndwara mu Rwanda.

• Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 26 udaherutse kugirira ingendo mu mahanga.

• Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 45 wageze mu Rwanda tariki ya 16
Werurwe 2020 aturutse mu Bubiligi anyuze mu Mujyi wa Addis Ababa muri Etiyopiya.

Guhagarika ingendo z’indege ubaye umwanzuro ukurikiye iyafashwe kuva tariki 13 Werurwe 2020 ubwo Minisiteri y’Ubuzima yatangazga umuntu wa mbere urwaye Coronavirus mu Rwanda byatumye hafatwa ingamba zitandukanye zo kwirinda iki cyorezo zirimo guhagarika kw’amashuri n’insengero, no guhagarika ibikorwa by’imyidagaduro n’ibindi bihuza abantu benshi.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rikubiyemo umwanzuro wo guhagarika indege zose ziza n’izinyura mu Rwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...