konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

U Rwanda rwahagaritse gutumiza lisansi muri Kenya

U Rwanda rwahagaritse gutumiza lisansi muri Kenya
4-10-2018 saa 10:40' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7047 | Ibitekerezo 2

U Rwanda rwahagaritse gahunda yo gutumiza Lisansi muri Kenya kubera ko ngo itacyujuje ubuziranenge, nk’uko byatangajwe n’umwe mu banyapolitiki bakomeye muri iki gihugu.

Kalonzo Musyoka, wahoze ari Visi Perezida mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kenya NASA, akaba ari no mu bakomeye babarizwa muri iri shyaka, yatangaje ko iki cyemezo u Rwanda rwafashe kizagira ingaruka zikomeye kuri Kenya.

Ibi yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2018 ubwo yari mu kiganiro mpaka cyaciye kuri Televiziyo ya Citizen TV, aho yavuze ko kongera imisoro y’ibyinjira mu gihugu byagize ingaruka zo kuba lisansi isigaye ivangwamo mazutu.

Yagize ati “Uribaza ko nk’urugero rw’u Rwanda, kugeza ubu ntabwo ruri kugurira lisansi muri Kenya. Impamvu yabyo ni uko isigaye ivangwamo diesel na kerosene. Birumvikana ko twahombye isoko rikomeye. U Rwanda rusigaye rugurira lisansi ku yandi masoko.”

Kalonzo yakomeje agaragaza ko ingaruka z’iyo lisansi iba yavanzwe n’ibindi zituma imodoka zirekura ibyuka byinshi byangiza ikirere mbere y’uko moteri y’imodoka yaka.

Uyu munyapolitike ukomeye muri Kenya ntiyigeze agaragaza ingano ya lisansi u Rwanda rwaguriraga muri Kenya.

Muri iyi minsi ibiciro bya lisansi muri Kenya byarazamutse cyane, bikaba aribyo byabaye intandaro y’uko abayicuruza bakora amanyanga yo kuyivanga na diesel ndetse na kerosene cyane ko aribyo bihendutse.

Kalonzo Musyoka avuga ko aya manyanga agenda akorwa n’abacuruzi atuma leta ya Kenya ihomba miliyoni 340 z’amadolari ya Amerika buri mwaka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Natasha Kuya 6-10-2018

@Gakuba. Nanjye ikibazo numvisemo ni moteurs z’imodoka zamaze kwangurika. Kuko ibyo bintu byica moteur cyane.

gakuba Kuya 4-10-2018

abaziranenge ubundi bakoraga iki!! abazi, essance bazagende barebe niba ushobora kuyitandukanya na petrol cyangwa mazutu uretse nimyotsi bamaze imodoka zabantu zizangiza essance nziza ubundi igira abara, ritukura ndetse igira a moko a biri ugura, agahitamo naho iyo dukoresha ntabwoko, igira si essance si mazout, si na petrol

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...