AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

U Rwanda rwasabwe gukurikirana abapolisi bakekwaho kurasa kwahitanye impunzi 11 mu Nkambi ya Kiziba

U Rwanda rwasabwe gukurikirana abapolisi bakekwaho kurasa kwahitanye impunzi 11 mu Nkambi ya Kiziba
23-02-2019 saa 08:52' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5457 | Ibitekerezo

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnetsy International urasaba Leta y’ u Rwanda gukurikirana abapolisi bagize uruhare mu iraswa ry’ impunzi 11 mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi mu burengerazuba bw’ u Rwanda.

Uku kuraswa byabaye tariki 22 Gashyantare 2018. Uyu muryango uvuga ko abapolisi ivuga ko barashe impunzi batakurikiranywe nyamara ngo impunzi zitwaye nabi zikomeje gukurikiranwa.

Abapolisi uyu muryango ushinja kurasa impunzi, uraba u Rwanda ku bakora iperereza bakabiryozwa.

Ibibazo byabaye mu Nkambi ya Kiziba byatangiye ubwo zimwe mu mpunzi z’ Abanyekongo zafataga umuhanda zigakora urugendo rw’ ibilometero birenga 10 zerekeza ku biro by’ Ishami ry’ umuryango w’ abibimbye ryita ku mpunzi UNHCR zijyanywe no kubaza ikibazo cy’ igabanuka ry’ ibiribwa zihabwa.

Amnesty International ivuga ko mu gihe nta perereza riratangazwa na leta y’u Rwanda ku cyo yita ubwicanyi, impunzi zigera kuri 63 zo ziri kuregwa mu nkiko kubera kwitabira iyo myigaragambyo, zishinjwa "kwitabira no gutegura imyigaragambyo itemewe n’amategeko".

Sarah Jackson, umuyobozi wungirije wa Amnesty International mu karere k’ibiyaga bigari, mu ihembe ry’Afurika no muri Afurika y’uburasirazuba,

Yagize ati : "Aho gushinja impunzi gusiga icyasha isura y’u Rwanda, abategetsi bakwiye gukora iperereza ku kuntu impunzi 11 byarangiye ziciwe mu myigaragambyo yari icunzwe n’abapolisi".
Madamu Jackson yavuze kandi ko abategetsi "bakwiye kubiryoza ababigizemo uruhare".

Amnesty International ivuga ko ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa kabiri mu mwaka ushize wa 2018, impunzi z’Abanyekongo zibarirwa mu magana zagenze ibirometero birenga 10 ziva mu nkambi ya Kiziba zigaragambiriza kugabanyirizwa imfashanyo na HCR.

Zasabaga ko zemererwa gusubira iwabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo cyangwa zikimurirwa mu kindi gihugu.

Amnesty International ivuga ko nubwo izo mpunzi zari zasabwe na polisi, inzego z’ibanze na HCR gusubira mu nkambi, zanangiye mu gihe cy’iminsi itatu.

Amnesty International ikomeza ivuga ko ku itariki ya 22 y’uko kwezi kwa kabiri, abapolisi bazirashemo imyuka iryana mu maso ndetse n’amasasu nyamasasu hagapfamo impunzi umunani naho izindi mpunzi zigakomereka.

Nyuma yaho HCR yatangaje ko izindi mpunzi eshatu nazo zaje gupfira mu nkambi kuri uwo munsi ubwo polisi yarasaga ku bigaragambirizaga mu nkambi.

Icyo gihe polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyo myigaragambyo yari ikomeje kwiyongeramo ibikorwa by’urugomo ndetse ko abapolisi barindwi bari bakomeretse.

Ariko Amnesty International ivuga ko umwe mu babibonye biba yayibwiye ko bamwe mu bigaragambya bateye amabuye kuri polisi, ariko byo kwirinda gusa nyuma yaho polisi yari ibarashemo imyuka iryana mu maso.

Amnesty International ivuga ko kugeza ubu ibimaze gutangazwa n’inzego za leta y’u Rwanda ndetse na Komisiyo y’ igihugu y’uburenganzira bwa muntu, bigaragaza ko hari kwibandwa ku gukora iperereza ku mpunzi zitabiriye imyigaragambyo aho kuba ku bikorwa bya polisi byateje impfu no gukomereka.

Leta y’u Rwanda isabwa iki ?

Amnesty International isaba Leta y’u Rwanda ko hakorwa "iperereza ryigenga kandi ridafite aho ribogamiye" ku buryo bwakoreshejwe na polisi, inzego z’ibanze n’igisirikare, mu guhosha imyigaragambyo y’izo mpunzi z’Abanyekongo.

Ivuga kandi ko mu kwirinda imfu zishobora kwirindwa n’ikomeretsa bishobora kubaho mu gihe kizaza, leta y’u Rwanda "igomba kuvugurura amabwiriza ya polisi ajyanye no gucunga ahahuriwe n’imbaga y’abantu ndetse n’ajyanye no gukoresha ingufu n’intwaro".

Amnesty International inavuga ko Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda ikwiye gusubiramo itegeko "riniga mu buryo butari ngombwa uburenganzira bwo guterana n’abandi, guterana mu mahoro n’uburenganzira bwo kwisanzura mu mvugo".

Inzego z’ ubuyobozi mu Rwanda ntacyo ziravuga kuri iki cyegeranyo cya Amnesty International no ku byo Leta y’ u Rwanda yasabye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA