AMAKURU

UKWEZI
pax

UTEXRWA yashyikirije Leta ishuri rigezweho ryatwaye akayabo ka miliyoni 400Frw

UTEXRWA yashyikirije Leta ishuri rigezweho ryatwaye akayabo ka miliyoni 400Frw
27-10-2020 saa 17:14' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 4933 | Ibitekerezo 1

Uruganda rukora ibijyanye n’imyenda, Usine Textile du Rwanda [UTEXRWA], rwashyikirije Leta y’u Rwanda ishuri ryuzuye neza ryatwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 400Frw, ryubatse mu buryo bugezweho mu Murenge wa Munyagiro mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba.

Iri shuri ryashyikirijwe Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana, ryubatswe ku gitekerezo cy’uwashinze uru ruganda rwa UTEXRWA, Chairman Kishor Jobanputra ndetse ahita aryitirira Sekuru, Jetha Jobanputra (yitabye Imana).

Jetha Jobanputra witabye Imana, ari mu Bahinde ba mbere baje gutura mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Rwamagana ari naho yaje kubyarira umuhungu we witwa Liladhar Jobanputra ari nawe wabyaye Kishor washinze uruganda rwa UTEXRWA.

Kuba yaravukiye mu Karere ka Rwamagana, Kishor yagiye ahakora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abaturage bo muri aka karere ndetse aza no gutekereza kububakira ishuri rizaba nk’igihango bagiranye.

Umuyobozi wa UTEXRWA, Ritesh Patel yavuze ko abashinze uruganda rwa UTEXRWA bahoranye igitekerezo cyo kuzagira igikorwa gikomeye bakorera abanyarwanda cyane ko ari igihugu babayemo imyaka myinshi.

Yagize ati “Kuva uruganda rwatangira gukorera mu Rwanda, abarutangije bahoraga batekereza kucyo bakorera abanyarwanda nk’abakiliya barwo ariko nanone abarushinze bakaba baravukiye hano mu Rwanda.”

Iri shuri ryuzuye neza rifite ibyumbba 10 byisanzuye ndetse birimo n’ibikoresho nk’intebe zakozwe hagendewe ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID19, rifite kandi icyumba cya Laboratwari, icyumba cya za mudasobwa, ibiro by’abarimu n’abayobozi, igikoni ndetse n’ubwiherero bugezweho.

Nubwo ryubatswe n’aba Bahinde bahawe ubutaka n’akarere ka Rwamagana, kuri uyu wa Kabiri ryashyikirijwe akarere ndetse nk’uko byatangajwe ni ishuri rya leta 100%, ryiteguye guhita ryakira nibura abanyeshuri 300 bo mu mashuri abanza ku mwaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yashimye ubuyobozi bwa UTEXRWA avuga ko butanze umusanzu mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda.

Yakomeje agira ati “Aya mashuri yubatswe aje gukemura ibibazo bibiri by’ingenzi birimo urugendo rurerure abana bajyaga bakora ndetse tunakemure ikibazo cy’ubucucike ku bigo by’amashuri aho wasangaga icyumba kirimo abana benshi kandi amabwiriza avuga ko nibura batakarenze 46.”

“Bizafasha cyane ko umwana azajya yiga hafi atavunitse, atakoze urugendo rurerure ariko na mwarimu azaba yigisha abana bake abashe kubitaho neza cyane bitume abana bagira ubumenyi buhagije.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana butangaza ko iri shuri ryahawe izina rya EP Cyarukamba Jobaniputra, rije ari igisubizo kandi bugasaba abaturage kuzarifata neza kandi ntihagire umwana uzacikanwa ngo ananirwe kwiga kuko yegerejwe ishuri.

Abaturage baganiriye na UKWEZI, bavuze ko hari abana bamwe batabashaka kujya kwiga abandi bakiga nabi bitewe n’urugendo runini bakoraga bajya kwiga ku bigo by’amashuri ya GS Mwurire (aho bakoraga urugendo rwa kilometero eshanu) ndetse n’abandi bajyaga kwiga hakurya I Munyagiro aho bakoraga urugendo rw’ibirometero bisaga 12.

Mutezinka wo mu Mudugudu wa Ndogo, Akagari ka Cyarukamba mu Murenge wa Munyiginya yagize ati “Mfite abana batatu bigaga I Mwurire aho byabasabaga kwambuka umuhanda wa kaburimbo kandi ntabwo hari hafi, urumva rero twishimiye ko twegerejwe amashuri, ni ibintu bizadufasha haba mu myigire y’abana ndetse natwe nk’ababyeyi.”

Kaneza Prisca yagize ati “Twabaga dufite impungenge kuko abana bacu bambukaga umuhanda kandi bakajya no kwiga kure, twishimiye ko amashuri aje hafi, tuzajya tubageza ku mashuri kare kandi tunabakurikirane byoroshye.”

Umuryango wa Liladhar Jetha Jobanputra wageze muri Rwamagana mu 1919 , ni ukuvuga ko hashize imyaka irenga ijana abo muri uyu muryango batuye mu Rwanda, ndetse umwuzukuru we, Kishor Jubanputra akaba ariwe washize uru ruganda rwa UTEXRWA ruri mu zikomeye zikora imyenda mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Guhera muri 1984, rukorera mu Rwanda ibijyanye n’imyenda itandukanye, impuzankano (uniforme) z’banyeshuri, abasirikare n’abakozi b’ibigo binyuranye. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi ashyikirizwa imfunguzo z’ishuri babakiwe n’uruganda rwa Utexrwa Iri shuri ryitiriwe Umuryango wa Liladhar Jetha Jobanputra wageze muri Rwamagana mu 1919


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Bobo Kuya 28-10-2020

Byiza cane nabandi ba byawe cangwase bagiriye imigisha nigihugu cababyaye barebereko bagire ico bakora muguteza imbere igihugu apana kwiyunvira intambara gusa.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA