Umuyobozi wungirije ushinzwe Interambere rya Kaminuza y’ u Rwanda wigeze no kuba Minisitiri w’ Uburezi mu Rwanda , ambasaderi Dr Charles Muligande yasabye abanyeshuri biga muri Kaminuza y’ u Rwanda Ishami ry’ Uburezi kwirinda ikintu cyose cyabacamo ibice.
Ni mu butumwa yatanze, ubwo Koleji y’ Uburezi yafatanyaga n’ Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi. By’ umwihariko yibuka abatutsi biciwe mu gace iyi kaminuza yubatsemo.
Ambasaderi Dr Charles Muligande yabwiye abanyeshuri biga uburezi ko abarimu n’abayobozi bagize uruhare runini mu kubiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda.
Yagize ati “Mu myaka yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi, abarimu bashyigikiye umugambi w’itegurwa n’igeragezwa rya Jenoside ubwo bagabanyagamo ibice abanyeshuri bagendeye ku moko bityo urwango ruhabwa intebe mu rubyiruko rw’ u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko abanyeshuri biga uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda bagomba kwigira ku mateka n’uruhare rwa mwarimu muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagaharanira ko bitazongera kubaho. Yabasabye kubaka uburezi bufite ireme kandi butavangura bishingiye ku kintu icyo ari cyo cyose.
Dr Charles Muligande yashimiye ingabo zahoze ari iza RPA zarokoye Abatutsi bicwaga ndetse zikanabohora igihugu cyari mu icuraburindi.
Yashimye uruhare uburezi bufite mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gusana imitima y’abagizweho ingaruka nayo.
Abanyeshuri n’ Abarezi bo muri UR-CE , kuri uyu wa 12 Mata 2019 nibwo bibutse abatutsi biciwe i Rukara mu karere ka Kayonza mu muhanda werekeza ku Kiyaga cya Muhazi.
Ni umuhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye aho ishuli riherereye rusorezwa ku Kiyaga cya Muhazi, ahashyizwe indabo mu rwego rwo kwibuka no kunamira Abatutsi biciwe kuri Muhazi.