AMAKURU

UKWEZI
pax

Udupfukamunwa miliyoni 3 twabuze abaguzi

Udupfukamunwa miliyoni 3 twabuze abaguzi
5-06-2020 saa 12:37' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3924 | Ibitekerezo 6

Abafite inganda zikora udupfukamunwa bahawe ibyangombwa bibemerera kudukora by’umwihariko muri ibi bihe abanyarwanda basabwa kutwambara mu buzima bwabo bwa buri munsi, baremeza ko bamaze igihe kirenga ibyumweru bibiri bahagaritse gukora bitewe no kutabona abaguzi.

Aba bacuruzi bakaba bavuga ko hatagize igikorwa bagwa mu gihombo kuko bashoye amafaranga menshi kandi y’inguzanyo mu kubaka ubushobozi bw’inganda zabo gukora udupfukamunwa twujuje ubuziranenge, kuko batari basanzwe badukora.

Mu bubiko bahurizamo udupfukamunwa twemejwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti ko twujuje ubuziranenge harunzemo udupfukamunwa dukabakaba miliyoni 3 twabuze abaguzi. Zimwe mu nganda zidukora zikavuga ko zimaze ibyumweru bibiri zihagaritse kudukora kuko nta kizere cy’isoko ryatwo.

Solange Nisingizwe, uhagarariye Kigali Garment Center yagize ati “’ari abantu benshi bafashe imyenda kugira ngo batangire gukora udupfukamunwa, ubu rero ayo mafaranga aryamye hano, akazi ntikagenda n’abakozi ntibarahembwa, ni yo mpamvu mubona stock ingana gutya itaragera ku isoko…”

Yunzemo ati Muri stock twe dufitemo ibihumbi bigera ku 160. Tumaze ibyumweru bibiri duhagaritse gukora kugirango ibyo twamaze gukora bizabanza bikagenda…”

Na ho Hitimana Saidi, Umuyobozi Mukuru /Ufaco & Vlisco ati “Iyo urebye muri stock yose hamwe na bagenzi banjye twemerewe gukora izi mask, dufite hafi miliyoni 3 z’udupfukamunwa. Twe twahagaritse gukora hashize ibyumweru bibiri kandi guhagarika byari ngombwa kuko twabonaga ku isoko bitangiye kugenda nabi…”

Aba banyenganda bakora udupfukamunwa bavuga ko ishoramari bakoze kugira ngo bashobore gukora udupfukamunwa twuzuje ubuziranenge ari rinini ku buryo utwamaze gukorwa turamutse tutabonewe isoko bizabatera igihombo.

Swaib Munyawera, uhagarariye Mask Investment ati “Hari ibyo twasabwaga na Leta kugira ngo dukore udupfukamunwa, ni amabwiriza ya FDA, batubwiye ngo uruganda rugomba gusa gutya, abakozi bagomba kwambara gutya, ntibagomba kwambara inkweto bavanye mu rugo, ugomba kugira equipments zimeze gutya, iyo urebye ibyo byose byadusabye investment idasanzwe, umuntu atarasanzwe afite mu ruganda. Rero kuba twarakoze iyo investment, uyu munsi hano muri stock hakaba hicaye hafi miliyali 1 na 200. Bingana na mask miliyali 3 uzikubye n’amafaranga 400 tugurisha, ubwo ni miliyali 1.2 z’abo bashoramari batabaye igihe byari ngombwa…”

Aba banyenganda bakora udupfukamunwa bemeza ko mu mpamvu zituma udupfukamunwa bakora tutabona isoko uko bikwiye ari uko nta ngamba zifatika zijyanye no gukumira ututubahirije ubuziranenge ducuruzwa ku biciro bito ugereranije n’utubwubahirije.

Hitimana Saidi ati “Ikibazo cya mbere ni uko udupfukamunwa dukora hanze aha hari abandi badukora kandi mu buryo butemewe, ikindi ni uko hari udupfukamunwa abantu bamaranye igihe baguze kuva covid igitangira bakaba bakitwambaye kugeza uyu munsi…”

Aba bacuruzi basaba leta n’izindi nzego z’abikorera gufatanya nabo gushakira isoko utu tupfukamunwa kuko bazi neza ko dukenewe mu gihugu mu gihe ibikorwa bigenda bifungura kandi hanakomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19.

Sam Kamugisha ushinzwe inganda muri Minisiteri y’Ubucurizi n’Inganda, atubwira ko hari ibiganiro by’inzego zitandukanye bigamje gushakira iki kibazo muti.

Yagize ati “Nibyo hari udupfukamunwa turenga miliyoni 2.5 twabuze isoko nkuko byari biteganyijwe, ariko kuwakabiri hari inama yahuje inzego zitandukanye ngo zirebere hamwe uko utu dupfukamunwa twaba distributed zikagera ku muturage byibura kugeza ku rwego rw’umurenge, ibyo PSF na MINALOC nibo bazabikora. Ariko habayeho no gushishikariza izi nganda kugabanya gukora twinshi kuko demand cg ubushake bw’abaturage kutugura biri hasi, ahubwo bagatangira no gukora ibindi kuko basaga n’ababishyize ku ruhande. Tubasaba rero kudukora ariko babifatanya n’ibindi. Ikindi dukora ni no kureba uburyo twarebera no kumasoko yo hanze nko muri DRC n’ahandi ariko tuzabyiga neza turebe uko byakorwa…"

Izi nganda zatangiye gukora udupfukamurwa mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ubwo leta yari yasabye ba nyiri nganda gukora udupfukamunwa duhagije mu rwego rwo gufasha abaturage kutubona ku giciro kiboroheye kandi bizeye ubuziranenge bwatwo.

RBA


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Dieudonne Kuya 6-06-2020

Nibase umuturage yaraguze ako mu mwenda ukomeye akagafura mwumvaga buri cyumweru yagaruka ?
Akaba avanye hehe amafaranga ?

Rwema Kuya 6-06-2020

Mureke tujye tuvuga ibintu uko biri udupfukamunwa twinshi dukorwa ni tubi pe.Igihe cyose muzakora ibintu mwikiza mutabikora neza niko bizagenda.Njyewe nk’umuturage ntawe uzantegeka kugura agapfukamunwa ntishimiye, ikibazo kinini cyabayeho abahawe impushya zo kudukora mbere bakoze udupfukamunwa tubi cyane dutoya cyane abantu bambara amatwi akenda gucika.Ikintu rero banyarwanda mufite inganda mukora ubucuruzi mugomba gusobanukirwa ko Leta ifite ibyo izabafasha ariko ntago Leta izategeka abaturage kugura ibintu bibi namwe ntimukayigondoze rwose.Abaturage b’u Rwanda uyu munsi ntago wapfa kubatsindira ibintu ibyo aribyo byose.Uyu.munsi haje udupfukamunwa twiza kandi twa made in Rwanda, mwige gukora ibintu neza bibe umuco natwe ntago tuzareka kugura ibyo mukora.

Rwema Kuya 6-06-2020

Mureke tujye tuvuga ibintu uko biri udupfukamunwa twinshi dukorwa ni tubi pe.Igihe cyose muzakora ibintu mwikiza mutabikora neza niko bizagenda.Njyewe nk’umuturage ntawe uzantegeka kugura agapfukamunwa ntishimiye, ikibazo kinini cyabayeho abahawe impushya zo kudukora mbere bakoze udupfukamunwa tubi cyane dutoya cyane abantu bambara amatwi akenda gucika.Ikintu rero banyarwanda mufite inganda mukora ubucuruzi mugomba gusobanukirwa ko Leta ifite ibyo izabafasha ariko ntago Leta izategeka abaturage kugura ibintu bibi namwe ntimukayigondoze rwose.Abaturage b’u Rwanda uyu munsi ntago wapfa kubatsindira ibintu ibyo aribyo byose.Uyu.munsi haje udupfukamunwa twiza kandi twa made in Rwanda, mwige gukora ibintu neza bibe umuco natwe ntago tuzareka kugura ibyo mukora.

Ndacyayisenga Vedaste Kuya 5-06-2020

Arikose ubwo buziranenge Mubuga, sinabonye kuri Television ari ibirenge muba mukara muteranya ! Nonese ibyo birenge bitandukanye n’ibyo abagore bacu bambara ku buryo muvuga ngo byujuje ubuziranenge kurusha icyo nakwidodera mbaye mfite imashini ?
Materiel udupfukamunwa rwanyu dukozemo niyo ya mbere yadutesheje agaciro kuko umuntu aba yibaza impamvu yasiga umwenda mu rugo akajya kugura undi umeze nkawo ngo ni agapfukamunwa kakozwe n’abemewe n’ikigo cy’ubuziranenge !

Shalon Kuya 5-06-2020

Dore amakosa yabayeho, icyorezo kigitangira udupfuka munwa twarabuze aho ugasanze kagurwaga 2000frw ,bigezeho Leta idutesha agaciro ngo singombwa kukambara utitaho umurwayi cg utarwaye, bityo ntawongeye kukagura, itegeko ryasohotse ko kukambara ari ngombwa ndetse no murugo, ko nta bus igomba kwinjiramo utakambaye, nyamara itegeko ryasohotse ko kukambara ari ngombwa inganda zitarahabwa uburenganzira, bituma buri mudozi wese aho atuye atangira kutudoda,kuko nubundi byaragaragaraga mumakuru hose kuri Television ko ari Abatayeli batudoda munganda,byatumye rero buri wese yegera umutayeli azi muri Quartier aho atuye ubundi sukutudoda bivayo nanubu bakitudoda kandi twiza kurenza utwavuye muruganda, noneho bigiye guhuhuka ndabyibuka itegeko ryasohotse ryo kukambara habura iminsi 3 ngo Guma murugo irangire, none c mwibwirako hatari Abatayeli babahanga kandi bafite imashini zabo barenze abo mukoresha muruganda kuko mubahemba urusenda ,ntamutayeli ubimazemo numwaka wajya kudodera uruganda afite imashini ye kuko uko izo nganda zibahemba birazwi, nazo zikoresha babandi batabona ibihumbi mirongo inani (80000frw) byo kwigurira Imashini nibo bemeye kuza kudodera ibiceli 35 kugapfukamunwa kamwe muruganda mwababariraga 😠ðŸ˜

nyandwi Kuya 5-06-2020

utu dupfukamunwa kuba twarabuze isoko banyiringanda nabo nkeka ko babifitemo uruhare kuko numvaga leta ijya kubemerera kudukora bavugaga ko tuzagura amafaranga 500frw, none ubu hari utugura 1000frw na 2000frw. bityo rero barahenze cyane bashaka inyungu nyishi mugihe gito. iyo ibintu bihenze abakiriya barideburuya, niko bagiye begera abadozi bakabadodera udusanzwe tututjuje ubuziranenge, gusa ibi simbyishimiye, ariko bihe isomo nabandi bakora made in Rwanda, kuko usanga ibiciro biri hejuru. inama yanjye rero abanyarwanda mugihe turimo guteza imbere made in rwanda, dufate inyungu nke ariko tugurishe byishi, naho ubundi bitabaye ibyo muzisanga ibyo mukora byabuze isoko kandi mukora ibintu byiza no kurusha byabindi twirukira biva hanze.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...