AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ufite igorofa mu mujyi wa Huye yasomeye Meya ubutumwa agaragaza uko urusaku rugiye kumuhombya

Ufite igorofa mu mujyi wa Huye yasomeye Meya ubutumwa agaragaza uko urusaku rugiye kumuhombya
30-08-2019 saa 20:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8745 | Ibitekerezo 5

Ndindiriyimana Pie ufite umuturirwa mu mujyi wa Huye yagaragarije ubuyobozi bw’ aka karere ko abakiriya acumbiye babangamiwe n’ urusaku ruva mu tubari aturanye natwo.

Yabivuze kuri uyu wa 30 Kanama 2019. Uyu mugabo wahoze ari umuganga ku bitaro bya CHUB akaba asigaye aba mu mahanga iki kibazo yakibarije Meya w’ akarere ka Huye Ange Sebutege mu kiganiro n’ abanyamakuru.

Ndindiriyimana yavuze ko adashaka gushwana na bagenzi be bakorera ubucuruzi bw’ utubari muri uyu mujyi gusa ngo urusaku rwabo rubangamiye abakiriya be bacumbitse mu muturirwa we.

Yavuze ko abakiriya be barimo abarimu bigisha muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye agaragaza ko aba bakiriya baba bakeneye gutegura amasomo yabo badasakurizwa n’ utubari.

Ati “Bafite imiziki iteye ubwoba, nange ubwange ndi umushyitsi ariko sinigeze ngoheka kuva saa yine kugera saa munani. Ni ikibazo kimaze nk’ ibyumweru 3 twiyambaje abayobozi b’ inzego z’ ibanze ntibyakemukara”


Ndindiriyimana Pie, wasomeye meya Sebutege ubutumwa yerekana uko ikibazo cy’ urusaku kimubangamiye
Yakomeje agira ati “Iyo ucumbikiye umuntu akakwandikira message nk’ iyi ngiyi, uyu ni umwe mu bahacumbitse, akambwira ati ‘imiziki irakomeje kandi irasakuza cyane,sinshobora gutura hano, mfite ubwoba bw’ ejo hazaza’. Umuntu rero ufite ubwoba bw’ uko ejo azaramuka n’ uko azirirwa aba agiye kugusezera akigendera. Ni ikibazo nagira ngo mbagezeho niba gishobora gukemuka”

Ange Sebutege yavuze ko Komite Nyobozi y’ Akarere n’ inama itaguye y’ umutekano bagiye gusura iyi nzu bakareba niba ibyo bikorwa byombi, gucumbira abantu, no gucuruza utubari bishobora gutarana nta wubangamiye undi.


Meya Ange Sebutege yavuze ko iki kibazo cy’ urusaku bagiye kugikurikirana kigakemuka nta mucuruzi ubangamiye undi

Ati “Igihugu cyacu ni igihugu kigendera ku mategeko. Birashoboka ko umuntu yacuruza kandi namwe n’ umukiriya wanyu akaba yagubwa neza… inyubako zirahari hari igihe iyo umuntu afite Disco cyangwa se akabare aho ashyira urusaku rukomeye ashyiraho na sound proof ku buryo urusaku agerageza ku rufata ntirurenge imbibi z’ aho akorera. Turakwizeza ko tuzabikurikirana”.

Meya Sebutege avuga ko iki kibazo cy’ urusaku kigeze kubaho kiza kurangira kuko umujyi utari ugikora cyane ariko ngo ubwo cyongeye kugararagara ubuyobozi bugiye gushaka uko cyakemuka.
Leta y’ u Rwanda yasohoye amabwiriza avuga ko insengero, n’ utubari bitemerewe kurenza urusaku rwa decibel 30.

Ikinyamakuru topsante cyandika inkuru z’ ubuzima muri 2016 cyasohoye inkuru ivuga ko urusaku rukabije rwongera 4% ibyago byo gupfa umuntu akenyutse ni ukuvuga atarageza ku myaka 65 y’ubukure, rwongera 5% ko kurwara indwara zo guturika udutsi two mu bwoko n’izindi.

Si ibyo gusa kuko ubushakashatsi bushya bwakozwe na Kaminuza ya Seoul muri Korea y’Epfo bwagaragaje ko urusaku rukabije runateza ubugumba ku bantu b’igitsina gabo.

Leta y’ u Rwanda isaba ko abanyatubari n’ insengero bicuraga umuziki usakuza cyane bagomba gukoresha uburyo butuma imiziki n’ amajwi byabo bidasakuriza abaturanyi babo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
bimawuwa Kuya 31-08-2019

inzu zicurangiramo imiziki nu tubare gukoresha sound proof ntubangamire abanda mutasangiye ,ubundi uruhushya bahabwa rutandukanye no gutanga umusoro utanga umusoro kubera ko uba wakoze

Etoo Kuya 31-08-2019

Inyubako y’igorofa yo gutiramo biba byiza gukingisha amadirishya ya aluminium kuko ibirahuri babifungisha udupira turinda urusaku. None se azabuza n’imodoka gutambuka ko nazo zisakuza ??

Kavubi Kuya 31-08-2019

UWO MUGABO ARARENGANE PE REBA UMUTURIRWA YUBATSE ARIKO AGAHOMBYA NA KABARE KADACURUZA CASIERS 5 AHUBWO KUVUZA UMUZIKI GUSA ABANTU NTIBARYA.POLICE NIYONGERE IBIHAGURUKIRE KUKO NIKIBAZO GIKOMEYE NAHANDI. HOSE.MURAKOZE

Joseph Kuya 31-08-2019

Rwose ubuyobozi bwinzego zibanze na polisi ntacyo batumarira kubijyanye nurusaku rwimiziki yo mutubari

Lucky Kuya 30-08-2019

Iki kibazo cyurusaku polisi irasa nkiyadohoye pee utubari dusigaye turara dusakuza wanabasaba kugabanya bati iyi business ndayisorera mfite uburenganzira be gucuranga uko nshaka!!!harako duturanye twarumiwe natwe ubu tugiye kuhagurisha kubera ikibazo cyako kabari

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...