AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uko abagororwa bungukira ku mirimo itandukanye bakorera muri gereza

Uko abagororwa bungukira ku mirimo itandukanye bakorera muri gereza
31-08-2019 saa 15:37' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1095 | Ibitekerezo

Imirimo itandukanye irimo ububaji, ubuhinzi n’ ubwubatsi bakora bari muri gereza bayungukiramo ibintu byinshi birimo no guhabwa ku nyungu ivamo.

Umuvugizi w’ urwego rw’ imfungwa n’ abagororwa mu Rwanda SP Sengabo Helaly aganira na UKWEZI yavuze ko ku rwego rw’ igihugu bigoye kumenya agaciro mu mafaranga k’ umusaruro uva mu bikorwa abagororwa bakorera muri gereza kuko gahindagurika buri mwaka.

Gusa avuga ko nibura buri mwaka imirimo abagororwa bakorera mu magereza yinjiza miliyoni 400.

Umugororwa witwa Dushimiyimana Jean Bosco, ufungiye muri Gereza ya Huye aganira na UKWEZI yavuze ko imirimo bakora bari muri gereza bayifitemo inyungu nyinshi.

Uyu mugabo w’ umwenjenyeri mu bwubatsi avuga ko gukora imirimo bari muri gereza bituma batigunga bikabafasha kugororoka mu buryo bw’ imitekerereze ariko kandi ngo binatuma bashobora kurambura ingingo ntibahinamirane.

Mu buryo bw’ amafaranga nabwo iyi mirimo bayungukiramo kuko urwego rw’ igihugu rutwara 90% by’ inyungu iva muri iyi mirimo abagororwa bagatwara 10%.

Dushimiyimana avuga ko 10% bagenerwa abona rihagije gusa ngo ibintu bigenda birushaho guhenda ku buryo asanga ayo mafaranga bahabwa arenga 10% byaba byiza kurushaho.

Yagize ati “Twebwe ubwacu tubona mu buryo tubayemo bihagije, ariko uko imyaka yiyongera niko ubuzima burushaho kuvugururwa niba ariko nabyita byiyongereye ntabwo byatugwa nabi”.

Commissioner Bosco Kabanda ushinzwe Imibereho myiza y’ Abagororwa no kugorora, yabwiye UKWEZI ko iyi mirimo abagororwa bakora ifite agaciro gakomeye.

Yagize ati “Agaciro ko karahari, karagaragara iyo ureba bariya bari hepfo hariya mu kabande umusaruro urawubona. Ibyo bakora birafatika kandi bifitiye igihugu inyungu”.

Commissioner Kabanda asobanura ko iri 10% rihabwa abagororwa yagize ati “Kugeza ubu ryahabwa abakora imirimo ariko bifite n’ ukundi bigera ku basigaye bakora indi mirimo”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA