AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umugabo gutanga ikirego ko yahohotewe n’umugore si ubugwari ahubwo ni ubutwari- Dr Thierry/RIB

Umugabo gutanga ikirego ko yahohotewe n’umugore si ubugwari ahubwo ni ubutwari- Dr Thierry/RIB
3-09-2021 saa 16:51' | By Editor | Yasomwe n'abantu 600 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko yaba umugore cyangwa umugabo ugiye gutanga ikirego ko yahohotewe, bombi bakirwa kimwe kandi ko kuba umugabo yahohoterwa n’umugore we bitavuze ko ari ikigwari ahubwo ko aba agomba kuba intwari akajya kubiregera.

Hamaze iminsi humvikana ihohoterwa rikorerwa abagabo barikorewe n’abagore babo aho mu minsi itari iya cyera hagaragaye amashusho ku mbuga nkoranyambaga y’umugore ari gukubita inshyi umugabo we amuhagurutsa ngo batahe.

Benshi mu bakunze gukoresha imbuga Nkoranyambaga, buririye kuri ayo mashusho bavuga ko igihe kigeze ngo abagabo bahohoterwa n’abagore babo na bo babiryozwe aho kumva ko ihohoterwa ryo mu ngo rikorerwa abagore gusa.

Gusa inzego z’ubutabera zahise zitangira gukurikirana iki kibazo ndetse ubu dosiye y’ikirego cy’uriya mugore yamaze gushyikirizwa Urukiko.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gutangaza ko Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye iriya dosiye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko yaba umugore cyangwa umugabo ugiye gutanga ikirego ko yahohotewe n’uwo bashakanye, bombi bakirwa kimwe.

Gusa abagabo bakunze kuvugwaho kudatobora ngo bavuge ko bahohotewe n’abagore babo aho baba bumva ko babaseka.

Dr Murangira ati “Guhohoterwa uri umugabo ntabwo bivuga ko uri ikigwari ahubwo kujyayo ugatanga ikirego ni ubutwari, kuko uba ufashije mu gukumira ibindi byaha byashoboraga kuvukiramo nko kwihorera n’ibindi.”

Mu myaka ibiri ishize kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2019 kugeza muri Kanama 2021, hagaragaye abagabo 1 008 bangana na 8% batanze ibirego by’uko bakorewe ihohoterwa n’abagore babo, mu gihe abagore batanze ibi birego ari 12 137 bangana na 92% by’abatanze ibirego.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA