Umugabo witwa Shumbusho Ngabirano wo mu Muduguru wa Rugenda, Akagali ka Mulindi Umurenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi yishe mukuru we, Karuhogo Godefraid amukubise ibuye. Intandaro y’ubwicanyi ni amasambu basigiwe n’ababyeyi babo.
Aya mahano yabaye ku Cyumweru tariki ya 28 Ukwakira 2018, ubwo bapfaga ibiti byari mu isambu bari basangiye.
Bamwe mu baturanyi b’aba bagabo bavuze ko intandaro y’ubu bwicanyi ari ibiti Shumbusho yari avuye gutema mu ishyamba bivugwa ko bari basangiye mu gihe mukuru we Karuhogo atabishakaga.
Umwe yagize ati “Hari ishyamba bari basangiye basigiwe n’ababyeyi babo,umwe yashatse gutema ibiti byo gushingirira ibishimbo undi arabyanga. Shumbusho yaje kujya gutema ibyo biti, Karuhogo amusanga mu ishyamba amubuza kubitwara, maze Shumbusho ahita atura ibyo biti yari yikoreye afata ibuye arikubita mukuru we maze ahita apfa."
Undi yagize ati “Ni amabuye abiri yamukubise, yamukubise irya mbere mu rubavu ahita agwa hasi, hanyuma amukubita irya kabiri mu mpyiko ahita ashiramo umwuka.”
Abaturage bo mu Mudugudu wa Rugendo ntibavuga rumwe ku makimbirane yabaga hagati y’aba bavandimwe, aho bamwe bavuga ko bari babanye neza ndetse bagafata ruriya rupfu nk’impanuka, mu gihe hari abandi babivuguruza bavuga ko bari basanganwe amakimbirane ashingiye ku masambu ngo kuko bari baranagejeje ikibazo ku buyobozi.
Umuyobozi ushinzwe umutekano Muduguru wa Rugendo, Murebwayire Adelphine yabwiye TV1 ko aba bavandimwe bari babanye neza nta kibazo bagirana, akaba abona ruriya rupfu nk’impanuka yabagwiririye.
Ati “Bariya bavandimwe nta kindi kibazo bagiranagani nk’impanuka yabagwiririye. Bariabana bakundana, babaye impfubyi bakiri bato barabana bakajya bahinga hamwe, bakajya bagirana inama, baza gukura bashaka abagore.”
N’ubwo bamwe bavuga ko bari babanye neza , hari abandi babivuguruje bavuga ko bari basanganwe amakimbirane ndetse ko ibibazo byabo byageze mu buyobozi.
Hari uwagize ati “ Kuriya bavuga ngo ni impanuka ni ukubeshya, n’ubuyobozi ubwabwo bagiye kuburegera ko bafitanye ikibazo cy’imirima bagomba kuza kubagabanya.Ibyo biri mu buyobozi.”
Nyakwigendera Karuhogo Godefraid usize umugore n’abana babiri yashyinguwe ku icamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 30 Ukwakira2018, mu gihe murumuna we Shumbusho wamwivuganye afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kaniga.
RIP