AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuhanda wa Kaburimbo Kagame aherutse gusezeranya ab’i Gisagara watangiye kubakwa

Umuhanda wa Kaburimbo Kagame aherutse gusezeranya ab’i Gisagara watangiye kubakwa
8-10-2018 saa 12:23' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2504 | Ibitekerezo

Umuhanda Perezida Kagame aherutse gusezeranya abaturage ba Gisagara mu minsi yashize ugomba guhuza aka karere n’aka Huye, watangiye kubakwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018.

Umukuru w’igihugu yabisezeranyije abaturage bo muri aka karere ubwo yiyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu muri 2017, yongera kubishimangira tariki ya 23 Kanama 2018 ubwo yari mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida ba RPF Inkotanyi biyamamarizaga kuba Abadepite mu murenge wa Muganza muri Gisagara.

Icyo gihe ubwo yamamazaga abakandida ba FPR ku mwanya w’abadepite, Perezida Kagame yijeje abanya-Gisagara ko ibyo yabasezeranyije bizagerwaho, anibutsa ko mu mwaka ushize ubwo yiyamamazaga yabemereye umuhanda wa kaburimbo.

Yagize ati “Ndashaka kubabwira ko mbere y’uko uyu mwaka urangira, ibikorwa by’uwo muhanda bizaba byatangiye.”

Uyu muhanda uzahuza Gisagara na Huye uzuzura mu mwaka umwe, utware miliyari 6.5Frw, maze Gisagara ibone umuhanda wa mbere wa kaburimbo mu mateka yayo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, Uwihanganye Jean de Dieu, abinyujije kuri Twitter kuri uyu wa mbere, yatangaje ko imirimo y’ubwubatsi yatangiye gukorwa.

Iyi Minisiteri yanatangaje ko ibikorwa byo kwimura abaturage no kubishyura hari aho byamaze kurangira, bityo ko nta kigomba kuzitira imirimo y’iyubakwa ry’uyu muhanda.

Ibikorwa byo kubaka umuhanda Gisagara-Huye byatangiye

Uyu muhanda uzuzura utwaye asaga Miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA